Kenya: Batanu bishwe n’amabandi hafi y’umupaka wa Meru-Isiolo

8,435
Kwibuka30

Abantu batanu byemejwe ko  bapfuye nyuma  y’uko  amabandi yitwaje intwaro ateye agace ka Tiania ku mupaka wa Meru-Isiolo mu Ntara ya Meru muri Kenya.

Polisi yavuze ko mu bapfuye, harimo abishwe barashwe abandi bacibwa imitwe.

Kwibuka30

Abaturage bigaragambije imbere ya polisi ubwo yatwaraga imirambo y’abishwe, bavuze ko bamaze igihe basaba ko umutekano wakongerwa aho batuye ariko ntibyagize icyo bitanga.

Umwe mu batuye aho yavuze ko batangiye kumva urusaku rw’imbunda saa kumi n’imwe z’umugoroba w’ejo kuwa mbere, ruhagara saa ine z’ijoro(10:PM)

Umuturagwe wo muri ako gace witwa Jim Muchui, yavuze ko imfu z’abo bantu zaturutse ku makimbirane amaze igihe hagati y’aborozi b’ingamiya n’abahinzi.

Bivugwa ko iki gikorwa cy’ubwicanyi ari kwihorera ku ngamiya 10 ziherutse kwicwa n’abantu batamenyekanye.

Comments are closed.