Afrika Y’epfo: Abagera kuri 14 bariho basenga bahitanywe n’umwuzure barapfa

6,223

Abantu 14 bahitanywe n’umuwuzure ubwo bari barasenga mu mvura nyinshi munsi y’ibitare by’amabuye.

Mu mpera z’icyumweru gishize kuwa gatandatu taliki ya 3 Ukuboza 2022, mu gihugu cya Afrika y’epfo mu mujyi wa Johanesbourg umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye wahitanye abantu bagera kuri 14 bari bagiye bagiye gusengera munsi y’ibibuye by’ibitare.

Umwe mu bapasitoro warokotse ino mpanuka, yavuze ko ubundi bari abanyamasengesho bagera kuri 30, yagize ati:”Twariho dusenga, twafashijwe n’umwuka wera rwose, mu kanya nk’ako guhumbya ntawamenye aho ibitare by’amabuye byaturutse, byaguye kuko n’ubundi byari hejuru yacu twe turi munsi y’umusozi, byaduhirikiye mu mazi, amazi aradutwara, nanjye nari natwawe ariko mbona ishami ry’igiti ndyizirikaho, nkira ntyo”

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi ishinzwe ubutabazi bw’ibanze Robert Mulaudzi, yavuze ko hashize igihe barabujije abantu gusengera cyangwa gusohokera ahantu nk’aho, ko atazi impamvu abantu batumva ibyo baburirwa na polisi yabo, ati:”Hano ni hamwe mu hantu twabujije abantu gusohokera mu gikorwa icyo aricyo cyose, sinzi impamvu abantu batabyumva bagategereza kubyumvishwa n’ibyango nk’ibi”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko imirambo imaze kuboneka kugeza ubu ari 14, mu gihe abandi 16 barokotse uyu mwuzure.

Comments are closed.