Agahinda kenshi ku bakunzi ba Kiyovu nyuma y’urupfu rwa Muzehe BUSHAYIJA Leonard wigeze kuyobora iyo kipe

7,894

Abafana n’abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sport bari mu gahunda kenshi nyuma y’urupfu rwa Leonard wigeze kuyobora ikipe ya Kiyovu Sport

Inkuru y’urupfu rwa Muzehe BUSHAYIJA Leonard yamenyekanye ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 11 ukwakira 2020 azize indwara y’impyiko. Bwana Leonard yayoboye ikipe ya Kiyovu Sport hagati y’imyaka ya 1998 na 2002, benshi bemeza ko ari umwe mu bagabo bagaragaje urukundo rudasanzwe ku ikipe ya Kiyovu.

Amakuru y’urupfu rwa Muzehe Leonard yemejwe n’ubuyobozi bushya bwa Kiyovu bubinyuza ku rukuta rwa twitter aho bavuze ko bababajwe cyane n’urupfu rw’uwo musaza ufatwa nk’inararibonye mu ikipe. Nyuma y’urupfu rwe, benshi mu bakunzi n’abafana ba Kiyovu Sport bavuze ko bababajwe ndetse batewe agahinda n’urupfu rwe. Uwitwa Salehe MUKAMA yagize ati:”…uyu musaza namumenye muri 2000, yayoboranye urukundo n’ishyaka ikipe yacu, tubuze umuntu ukomeye pe, ndumva mbabaye rwose, Imana imworohereze”

Undi mufana witwa Moses ati:”…naherukaga muzehe mu kwezi gushize, wabonaga afite agatege gake arikonadashaka kubigaragaza, yarakoze cyane, ikipe ya kiyovu ntizibagirwa ibyiza yakoreye ikipe mu gihe yari akiriho”

Fabrice wigeze gukinira iyo kipe mu gihe yayoborwaga na muzehe Leonard yagize ati:”nagize amahirwe yo kuyoborwa na muzehe Leonard , niwe muntu nabonye akunda abakinnyi be, nibuka ko yajyaga aza akatubaza niba twariye, akatubaza niba twishimye, ni umusaza washoboraga gutanga ibyo afite byose kubera ikipe”

Muzehe Bushayija Leonard apfuye nyuma y’igihe gito ashyizwe mu kanama gashinzwe kuyobora amatora mu ikipe, yafatwaga nk’inararibonye mu ikipe.

Twagerageje gushaka kubaza umuryango we igihe azashyingurirwa ariko ntitwabasha kubona uhagarariye umuryango we, gusa amakuru dufite ariko atizewe neza, ni uko umuango wo gushyingura no guherekeza umubiri wa muzehe ushobora gukorwa kuri uyu wa kane.

Ubuyobozi bwa indorerwamo bwifurije iruhuko ridashira.

Comments are closed.