Akayabo ka miliyoni 228 nizo zikubiye mu masezerano ya AZAM na APR FC

8,043

Ku mugoroba w’uyu munsi nibwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya AZAM GROUP n’ikipe ya APR FC

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo inkuru yabaye kimomo ko ikipe ya APR FC igiye kugirana amasezerano n’uruganda rwa AZAM rusanzwe rukora rukanacuruza amafu y’ubwoko bwinshi, amazi, imitobe n’ibindi bintu byinshi bitandukanye. Amasezerano y’ubwo bufatanye yashyizweho umukono kuri uyu munsi wa gatatu taliki ya 15 MUTARAMA 2020. Muri ayo masezerano y’imikoranire azamara imyaka ine yose, ikipe ya APR FC yemeye kuzajya yambara imipira iriho ikirango cya AZAM ndetse mu mikino yose APR FC izajya yakira AZAM izajya icuruza ibicuruzwa byayo, AZAM group nayo yemeye guha ikipe ya APR FC akayabo ka miliyoni 288 y’Amanyarwanda mu gihe cy’imyaka ine.

AZAM group yari yarabanje kugerageza ano masezerano n’ikipe ya Rayon Sport ariko ntibyakunda kuko iyo kipe yari ifite undi muterankunga Skol.

Comments are closed.