Gisagara: Iminsi ibaye 5 Umuyobozi wa Umwalimu SACCO I Kansi aburiwe irengero

8,587
Kwibuka30

Umuyobozi wa Koperative ya UMWALIMU SACCO mu Karere ka GISAGARA amaze iminsi igera itanu yarabuze, birabugwa ko yatorokanye amafranga

Kwibuka30

Bwana BYISHIMO PRINCE wari usanzwe uyobora ishami rya koperative yo kubitsa no kubikuza UMWALIMU SACCO mu murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara amaze iminsi itanu yarabuze. Umugore wa Prince BYISHIMO yadutangarije ko amuheruka ku wa gatandatu taliki ya 11 mutarama 2020 avuga ko agiye gutabara.

Amwe mu makuru umwe mu banyamuryango yatangarije umunyamakuru wa indorerwamo.com ko uwo muyobozi wa UMWALIMU SACCO yatorokanye amafranga agera kuri miliyoni 25 ariko ayo makuru ntaremezwa neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge wa KANSI yavuze ko nawe yamenye iby’ayo makuru, kandi ko nawe ubwe amaze iminsi agerageza kumuhamagara ariko akamubura, gusa we yavuze ko amakuru y’uko manager yaba yatorokanye atarayamenya ariko bakaba bari gushakisha amakuru yabyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.