Alpha Rwirangira yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Liliane

13,370

Umuhanzi Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame ya Gatatu mu 2009, yakoze ubukwe n’umukunzi we Liliane Umuziranenge bwabereye muri Canada.

Alpha Rwirangira n’umukunzi we basezeranye kubana akaramata 

Ubukwe bwabo bwasusurukijwe n’umuhanzi Kaneza Sheja wigishijwe na Masamba Intore ndetse n’umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo, Mighty Popo.

Masamba yavuze ko byamuteye ishema kubona uwo yigishije yarambutse inyanja ngari agakomeza inganzo mu mahanga, agakumbuza benshi ‘ingobyi yabahetse’.

Ati “Bintera ishema ryinshi ariko bikampa n’icyizere ko u Rwanda rudateze kwongera kuzima kuko rwibarutse Intore zitari Intozo. Igihugu kitagira Umuco kiracika.”

Yifurije urugo ruhire Alpha Rwirangira, avuga ko ari umuhanzi akunda byimazeyo. Alpha Rwirangira nawe yamushimiye agira ati “Urakoze cyane Mukuru wanjye.”

Kaneza Isheja waririmbye mu bukwe bwa Alpha Rwirangira, yaririmbye indirimbo ‘Naraye Ndose’ y’umunyabigwi mu muziki Kamaliza.

Ni indirimbo yateye arikizwa, ndetse Alpha Rwirangira n’umugeni be bari bizihiwe bakoma mu mashyi, abakobwa bazi gutega amaboko bajya mu ngamba basusurutsa abitabiriye ibi birori.

Kuva yatangira urugendo rw’urukundo na Umuziranenge, Alpha Rwirangira ntiyigeze amugaragaza, yewe amwe mu mafoto n’amashusho ye bwite yari afite kuri konti ye ya Instagram yarayasibye.

Alpha Rwirangira ni mwene Joseph Bizima w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi, akaba umwana w’imfura mu muryango w’abana 5.

Uyu muhanzi yagiye gutura muri Canada muri Mata 2019 nyuma yo kumara imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko yirukanwe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, cyo ku wa 14 Gashyantare 2017, Alpha Rwirangira yahamije ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye.

Icyo gihe yavugaga ko atari amahitamo meza kuri we kuba yatangaza umukunzi we, akavuga ko igihe nikigera azamutangaza.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Songa mbele’, “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi. Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye. Aherutse gutangaza ko yatangiye gukora ku mushinga wa Album n’ubwo atifuza kubivugaho birambuye.

(Src:Inyarwanda.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.