Umugabo wavuze ko Covid-19 ari igihuha imugize umupfakazi !

12,811
Kwibuka30

Umushoferi wamamaye muri Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko Covid-19 ari igihuha , yabuze umugore we yishwe na Covid-19 none ararira ayo kwarika.

Brian n
nyuma yogukerensa Covid-19 imugize umupfakazi

Brian Lee Hitchens n’umugore we Erin, bavuze kenshi ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko iyi virusi ya Covid-19 ari impimbano ko ari ibicurane byakozwe ngo bitere abantu ubwoba.

Aba bombi banze gukurikiza amabwiriza yo kwirinda baza kurwara mu kwezi kwa Gicurasi, Brian yaje koroherwa ariko umugore we yakomeje kuremba kugeza ahitanywe n’umutima ariko ukaba warakomejwe na coronavirus.

Uyu mugabo yari yabwiye BBC mu kwezi kwa Nyakanga ko ibivugwa ari impuha ndetse ko Coronavirus itabaho, nyamara umugore we yari mu byuma bitanga umwuka mu bitaro icyo gihe.

Erin umugore we yari asanzwe ari pasitoro akaba yarasanzwe afite uburwayi bwa asima no guhumeka nabi.

Umugabo yavuze ko batigeze bakurikiza amabwiriza yo kwirinda mu ntangiriro, bitewe n’ibyo basomaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse na bo bafata icyemezo cyo kwifatanya n’abahakanaga iyi ndwara babatiza umurindi.

Kwibuka30

Brian yakomeje gukora akazi ke ko gutwara abagenzi be ntacyo bimubwiye, akazanira imiti y’uburwayi busanzwe umugore atitaye ku kwambara agapfukamunwa cyangwa intera hagati n’abantu.

Byaje kurangira barwaye Covid-19 ndetse biragorana ko bahita babona ubutabazi bwihuse. Brian yabwiye BBC ko ababajwe no kuba yaranze kumvira inama yagirwaga, gusa akaba afite icyizere ko umugore we azamubabarira mu ijuru.

Yagize ati “Iyi virus ni ukuri kandi ijegeza abantu batandukanye sinabasha guhindura ibyahise, icyo nakora ni ukubaho neza uyu munsi kandi ngahitamo neza ejo hazaza”.

Yongeyeho ati “Umugore wanjye ntakibabara ubu yibereye mu mahoro, ubu ngiye mu buzima busanzwe ntamufite ndababaye gusa ndizera ko yageze ahera mu ijuru”.

Brian avuga ko atari yarigeze yemera ko iyi virus ibaho ko yahimbwe ikaba ifitanye isano n’ikoranabuhanga rya 5G cyangwa ikaba inariho ariko igakabirizwa.

Yagize ati “Twiyumvishaga ko Leta yabizanye ngo itubuze amahwemo bihuza n’ibyo twasomaga kuri Facebook natwe tukabishyigikira. Ndasaba ko umuntu wese utembera hanze akwiye kwitonda, sinifuza ko mwaba ibicucu nk’uko jyewe n’umugore wanjye byatugendekeye”.

abakerensa Covid-19 bararye ari menge kuko korona imeze nabi twirinde Covid-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.