Amafoto Ye Yashimishije Benshi Nyuma Yo Kumara Imyaka 12 Atabyara Nyuma Akabyarira Rimwe Abana 6

10,733

Amezi icyenda utwite abana batandatu ni ibintu bidasanzwe kandi bidakunze kubaho ndetse ni umutwaro ukomeye kubona umubyeyi utwite bakakubwira ko inda atwite irimo abana 6, ushobora kutabyumva vuba.

Umugore wo mu gihugu cya Nigeriya ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’imyaka 12 yarabuze urubyaro.

Thelma Chiaka yari amaze igihe kinini cyane yarihebye aziko atabyara ndetse n’abamuzi bazi ko atabyara.

Uyu mugore abana be bamaze gukura, kuri uyu munsi nibwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe abana be bamaze bavutse.

Chiaka yafashe amafoto atandukanye ayasangiza abamukurikira ku mbugankoranyambaga agaragaza ibyishimo aterwa n’abana b’impanga amaze umwaka yibarutse.

Aya mafoto yishimiwe n’abantu benshi, ababibonye babonaga ari ibintu bidasanzwe ndetse bamwe babifataga nk’ibitangaza Imana yakoze.

Aba bana batandatu uyu mugore yibarutse harimo abakobwa babiri n’abahungu bane.

Izi mpanga zavukiye umunsi umwe, amazina yabo ni Kachi, Kaobi, Zina, Zuri, Kamsi na Kaeto.

Yanditswe na RUGAMBA Thierry

Comments are closed.