Senegal: Prezida w’igihugu yishyize mu kato nyuma yo kwikekaho ubwandu bwa Covid-19

9,424
Kwibuka30

Prezida w’igihugu cya Senegal yishyize mu kato azamaramo iminsi 14 nyuma

Prezida w’igihugu cya Senegal yamaze kwishyira mu kato azamaramo iminsi 14 nyuma y’uko mu minsi ishize yahuye n’umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera indwara ya coronavirus,

Kwibuka30

Prezida Macky Sall yari aherutse gupimwa ariko ibisubizo by’abaganga byerekana ko nta bwandu afite.

Prezida wa Senegal yasabye abaturage ko bakwirinda ndetse ko nuwakumva afite ibimenyetso by’ubwo burwayi yakwihutira kujya kwa muganga. Twibutse ko harin’undi mudepite witwa Yeya Diallo ku munsi w’ejo hashize ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa coronavirus

Senegal imaze kugira abantu banduye Coronavirus 6,129 muri bo abagera kuri 93 bahitanywe n’indwara ya COVID-19.

Ku Isi icyorezo kimaze gufata abagera kuri miliyoni 9.5 (9,565,546) abahitanywe na COVID-19 bagera ku bihumbi 485 (485,690) abavuwe barakira ni miliyoni 5.2 (5,206,480) nk’uko urubuga worldometer.info rubitangaza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.