“Amagambo ya Kainerugaba ntagomba kwitirirwa ingabo za Uganda” Umuvugizi wa UPDF

7,741

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye yavuze ko ibyatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wavuze ko ashyigikiye umutwe urwanya ubutegetsi bwa Ethiopia, bidakwiye kwitirirwa UPDF kuko atari umuvugizi wayo cyangwa ngo abe Umugaba Mukuru wayo.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na BBC Africa dukesha iyi nkuru, ubwo yabazwaga ku butumwa bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije kuri Twitter mu mpera z’umwaka ushize agaragaza ko ashyigikiye umutwe wa TPLF urwanya Ethiopia.

Brig Gen Felix Kulayigye yavuze ko buriya butumwa bwa Muhoozi, butigeze butangwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda cyangwa ngo butangwe n’Umuvugizi w’iki Gisirikare. Ati “Bityo rero ntaho duhurira na bwo.”

Yakomeje agira ati “Amakuru y’ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda cyangwa ku bindi byose byerecyeke Igisirikare, anyura mu nzira zemewe, ntabwo anyura kuri Twitter.”

UPDF yitandukanyije na buriya butumwa bwa Muhoozi, nyuma y’iminsi micye n’ubundi iki gisirikare cyamaganye ibikubiye muri raporo yasohotse mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka igishinja gufasha umutwe wa TPLF.

Iyi raporo yanagarutse ku basirikare 20 bakuru bavugwaho kuba mu bikorwa byo gufasha uyu mutwe barimo Gen Muhoozi ushinjwa kuba ari we uyobora uburyo bwo kugeza inkunga kuri uyu mutwe.

Muri aba basirikare kandi, harimo General James Kabarebe, aho iyi Raporo yavuze ko uyu musirikare w’umunyabigwi mu karere, ngo yigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, ikamushinja kuba ari we uyoboye ibikorwa by’imyitozo y’uriya mutwe.

Brig Gen Felix Kulayigye anyomoza ibikubiye muri iyi raporo, mu cyumweru gishize yagize ati “James Kabarebe ntiyigeze aba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda.”

Ubutumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje mu kwezi k’Ugushyingo 2021, buri mu byagendeweho kuri iyi raporo ishinja Igisirikare cya Uganda gufasha TPLF.

Icyo gihe Muhoozi yari yagaraje ko ashyigikiye impamvu zituma uyu mutwe w’Aba-Tigray urwana zirimo ihohoterwa rivugwa ko ryakorewe abari n’abategarugori.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, anaherutse gusabwa n’uyu Mukuru w’Igihugu akanaba Se, kudatangaza amakuru ajyanye n’umutekano w’Igihugu.

Comments are closed.