Amajyepfo: Guverineri yabwiye abanyeshuri ko bashonje bahishiwe.

703
kwibuka31

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana imyigire y’abanyeshuri mu byiciro byose by’amashuri, birimo abanza n’ayisumbuye, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi muri iyi ntara.

Ibi yabitangarije mu kiganiro na Indorerwamo.com nyuma y’inama y’uburezi yateranye  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025. Iyo nama yari igamije ku guteza imbere uburezi mu ntara y’Amajyepfo, ihuriyemo abayobozi b’inzego z’uburezi n’abandi batandukanye barimo ubuyobozi bw’intara, abayobozi b’uturere, abashinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, inzego z’umutekano ku rwego rw’uturere n’imirenge, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bafasha mu rwego rw’uburezi n’abandi.

Guverineri Kayitesi yavuze ko nubwo mu bizamini bya Leta batageze ku ntsinzi nk’uko byifuzwaga, ariko bishimira intambwe imaze guterwa ugereranyije n’ibyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyabagaragarije. Yongeyeho ko hakiri urugendo rurerure rwo gukurikirana imyigire y’abanyeshuri, kumenya ibibazo bibangamira ireme ry’uburezi no gufata ingamba zihamye zo kubikemura.

Yagize ati: “Turifuza kumenya aho abana bacu bahagaze kugira ngo tubafashe, aho kubareba ku munsi w’ikizamini nyirizina. Tugomba no gusuzuma niba bahagereye ku gihe no gukurikirana neza gahunda nzamurabushobozi, bityo umusaruro w’uburezi urusheho kuzamuka muri iyi ntara.”

Yakomeje ashimangira ko kugera ku burezi bufite ireme bisaba gukurikirana abana mu buryo buhoraho no kwita ku mibereho yabo.

 Yagize ati: “Igihe umwana adakurikiranwe neza bimutera gutsindwa kuko hari byinshi biba byamucitse, ariko iyo akurikiranwe neza ntacyamubuza gutsinda.”

Guverineri Kayitesi yasabye inzego zose gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyo nama kugira ngo intego yo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Ntara y’Amajyepfo izagerweho mu buryo bufatika.

Mu biganiro byabereye muri iyo nama, hanagaragajwemo imbogamizi zirimo ko abana batitabira amasomo uko bikwiye, ubucucike mu mashuri, ubushobozi buke bw’ababyeyi mu gufasha abana kwiga neza , yaba abiga mu mashuri ya Leta ndetse n’afatanya nayo ku bw’amasezerano ndetse n’ayigenga ubwayo,aho hagaragajwe ko hari n’ibibazo biterwa n’abarimu bamwe batita ku nshingano zabo uko bikwiye.

Iyi nama iteranye nyuma y’igihe gito gishize NESA itangaje amanota y’ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025. Muri iyi ntara, mu mashuri abanza abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta  bose hamwe ni 48,873, abatsinze ni 33,757 bangana na 69.1%, mu gihe abatsinzwe ari 15,116  bangana na 30.9%. Mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), abakoze ibizamini bose ni 37,148; abatsinze ni 22,097  bangana na 59.48% naho abatsinzwe ni 15,051  bangana 40.52%.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier/ indorerwamo.com)

Comments are closed.