Amarangamutima ya Perezida Kagame ku isabukuru y’umufasha we Jeannette KAGAME

9,535

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 60. 

Yagaragaje ukunyurwa n’imyaka irenga 30 bamaze babana aho umuryango n’Igihugu bifuzaga mbere y’aho babigezemo. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko Jeannette! Imyaka 60 ibaye mike. Ibaze, imyaka irenga 30 turi kumwe- Ni ho ibintu byose haba umuryango n’Igihugu twifuzaga byabereyemo. Buri munsi birushaho kunkomerera kuba hari undi  cyangwa ukuruta nasaba.”

Madamu Jeannette Kagame yavukiye mu buhungiro mu Burundi ku italiki ya 10 Kanama 1962, akaba yarashakanye na Perezida Kagame mu mwaka wa 1989. 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe umaze kubaha abuzukuru babiri.

Abayobozi batandukanye n’abaturage  benshi bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko bifashishije imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo ku bo bishobokera, bishimira urugero atanga rubereye Umubyeyi w’u Rwanda. 

Madamu Jeannette yagaragaye mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Umuryango Nyarwanda, by’umwihariko akaba yaragize uruhare rukomeye mu kuzahura urwego rw’ubuvuzi n’uburezi.

Ni we washinze Umuryango Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Ubuyobozi n’abakozi b’Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 21 mu bikorwa bigamije kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda, na bo bafasha umwanya bo kwishimana n’Umuyobozi Mukuru wabo kuri uyu munsi.

Src:Imvahonshya

Comments are closed.