Amashuri yigenga akomeje gusubika amasezerano yabakozi agera 20 yamaze kuyasubika.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri yigenga n’abakozi babikoramo (SYNEDUC), Abdon Faustin Nkotanyi, avuga ko bamaze kumenya ibigo 20 byamaze gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi babyo biganjemo abarimu.
Kuwa 17 Werurwe ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika amashuri kubera kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19. Gufunga amashuri byagize ingaruka ku barimu n’abandi bakozi b’ibigo ku mashuri yigenga kuko amasezerano y’akazi hamwe yahise asubikwa.
Umwarimu wigisha mu ishuri ryigenga mu Karere ka Nyagatare yabwiye Kigali Today ko umukoresha wabo yahise abahemba iminsi bari bamaze gukorera.
Ati “Yaduhembeye iminsi twari tumaze gukora, ahandi aratubwira ngo tuzahura abanyeshuri bagarutse kwiga. Ni ukuvuga ngo n’ubusanzwe ntiyaduhembaga mu biruhuko. Kubaho kugera mu kwezi kwa Nzeri ni ibibazo bikomeye, gutunga umuryango birasaba gushaka akandi kazi twaba dukora”.
Ishuri ryigenga St Marc Ruhengeri, rikorera mu Karere ka Musanze na ryo ryasubitse amasezerano y’akazi ku bakozi ariko bahembwa ukwezi kwa Werurwe kose.
Nyamara bamwe mu barezi bavuga ko bitari bikwiye kuko ikigo bakorera gifite ubushobozi.
Umwarimu utifuje ko amazina ye atanganzwa, avuga ko babayeho nabi kuko imibereho yabo ishingiye ku kazi bakoraga. Yifuza ko ubuyobozi bwagira impuhwe bukisubiraho ku cyemezo cyo kubahagarikira umushahara kuko babayeho nabi.
Ati “Jyewe numva bakwiye kwisubiraho, nk’abihaye Imana bigisha urukundo, bigisha ineza, bigisha kugira impuhwe n’imbabazi, bakumva ukuntu tubabaye muri ibi bihe, niba bumva ko ikigo kizakomeza kubaho bakaba barengera abakozi babo kandi ubushobozi bwo barabufite”.
Uyu avuga ko bishoboka ubuyobozi bw’ikigo bwabaha nibura amafaranga abatunga bakazayakata basubiye mu kazi cyangwa bagahabwa ibigenwa n’itegeko bagasesa amasezerano y’akazi.
Umuyobozi mukuru wa St Marc Ruhengeri, Padiri Ndagijimana Emmanuel, avuga ko gusubika amasezerano y’akazi babitewe n’amikoro make. Avuga ko amashuri yafunze ababyeyi benshi batarishyura amafaranga y’ishuri bituma nabo batabona uko bakomeza guhemba abarimu.
Ahandi bagakuye amafaranga ni muri banki kandi na ho ngo basanzwe bafiteyo ideni risigaje imyaka itanu ngo rirangire.
Ati “Mu by’ukuri nta mikoro ahari, ababyeyi benshi bakunze kwishyura ari uko ibizamini bitangiye kuko baba batinya ko abana babuzwa kubikora. Ibi bibazo byaje ababyeyi batubereyemo miliyoni 22, banki twakitabaje tuyifitiye ideni twafashe miliyoni 100 turyagura, buri kwezi twishyura miliyoni eshatu. Amafaranga ikigo cyari gifite ni yo yifashishwaga mu bikorwa bya buri munsi dutegereje ko ababyeyi bishyura”.
Padiri Ndagijimana Emmanuel akomeza avuga ko mu minsi mike hagiye guterana inama y’ubutegetsi y’ikigo kugira ngo yige ku mibereho y’abakozi babo.
Agira ati “Tumaze kubona ibyifuzo by’ababyeyi ariko birasaba ko inama y’ubutegetsi iterana kugira ngo turebe icyo twafashamo abarimu nibura no kubereka ko tukiri kumwe n’ubwo amasezerano yasubitswe, abarimu ni abacu tugomba kubakurikirana”.
Avuga ko mu nama bazakora bazareba niba hari aho bakura amafaranga cyangwa niba hari ababyeyi bakwiyemeza bakishyura ku batari barabikoze hakaboneka amafaranga yafasha abarimu muri iki gihe.
Umunyamabanga wa Sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri byigenga n’abakozi babikoramo SYNEDUC, Abdon Faustin Nkotanyi, avuga ko kugeza uyu munsi bamaze kumenya ibigo by’amashuri 20 byamaze gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi babyo.
Avuga ko ibibazo bamaze kwakira biri mu byiciro bitatu, aho ngo hari ibigo bisanganywe ibibazo abakozi babyo batabonye umushahara w’ukwezi kwa Werurwe.
Hari n’icyiciro cy’ibigo byashoboye guhembwa ukwezi kwa Werrwe ariko ukwa Mata ntibyaguhemba ahubwo bisubika amasezerano y’abakozi. Icyiciro cya nyuma ngo ni ibigo bisa nk’aho bitanabaho kuko bitigeze byishyura abakozi guhera mu kwezi kwa Mutarama.
Abdon Faustin Nkotanyi yifuza ko ikigega cy’uburezi Leta yashyizeho cyagirwa rusange ku bikorera bikaba itegeko buri kigo kikagira umusanzu gishyiramo kugira ngo abarimu badashomera.
Avuga ko ikiruhuko umukozi asanzwe agenerwa mu mwaka cyabarwa ku kwezi kwa Mata, agahembwa nyuma agahabwa avanse ku mushahara.
Agira ati “Ikigega Minisiteri y’Uburezi yashyizeho gikwiye kuba rusange no ku bikorera buri kigo kikagira icyo gishyiramo bikazafasha abarimu kudashomera. Ikindi nk’uko amategeko ateganya ikiruhuko ku mukozi mu mwaka, nikibarwe ku kwezi kwa kane bahembwe ndetse nyuma bahabwe avanse ku mushahara, amashuri nafungura umukozi ajye yishyura buhoro buhoro”.
Abdon Faustin Nkotanyi kandi arasaba Minisiteri y’Uburezi gufasha ibigo by’igenga kugira ngo bidasenyuka umusanzu byatangaga mu burezi ukabura. Anihanangiriza abakoresha barimo gusubika amasezerano y’abakozi kuko bamwe banyuranya n’amategeko.
Ati “Benshi amabaruwa bandika anyuranyije n’amategeko, ukumva ngo amasezerano asubitswe kugeza igihe Coronavirus izarangirira, imaze imyaka itanuse, umukozi azaguma ategereje ni ubukonde? MIFOTRA ikwiye guhamagara abakoresha bagashyira ibintu mu buryo kuko barabahemukira ejo tuzabatwara mu nkiko bazatangira kwishyura ibyo batariye kubera kwandika binyuranyije n’amategeko”.
Comments are closed.