Amateka n’imvano y’umunsi ukurikira Noheli (Boxing Day)

2,083
Kwibuka30

Umunsi ukurikira Noheli(Boxing Day) ufatwa nk’ikiruhuko mu bihugu byinshi cyane cyane ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, mu gisobanuro cy’inkomoko yawo uyu ni umunsi wo gutanga impano ku bakene n’abatagira kivurira. 

Boxing Day ni umunsi uba tariki ya 26 Ukuboza ukurikira Noheli, ukaba ufite inkomoko mu Bwongereza, bityo ukaba wizihizwa by’umwihariko mu bihugu byinshi bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Na none kandi ni umunsi uhuza  n’Umunsi mukuru wa gikristo umunsi wa” Mutagatifu Sitefano” ku bakirisitu gatolika.

Mu gitabo cya Samuel Pepys cyo ku ya 19 Ukuboza 1663, hari aho avuga ko mu Bwongereza byari bimenyerewe ko abacuruzi bakusanya “agasanduku ka Noheli” y’amafaranga cyangwa impano ku cyumweru cya mbere nyuma ya Noheri.

Kwibuka30

Boxing Day bitangazwa ko yabonye  izina mu gihe Umwamikazi w’u Bwongereza  Victoria yari ku ngoma. 

Mu bihe by’Ingoma ya Victoria, abakire bahaga ibintu  batagikeneye  abakene, wari umunsi abakozi bahabwaga igihe cyo kuruhuka kandi babashimira akazi katoroshye bakoze bakoresheje ‘agasanduku kadasanzwe.’

Uyu mugenzo wahujwe n’umuco gakondo w’Abongereza aho abakozi bakoreraga  abakire babaga bemerewe gusura imiryango yabo bikeye, kuko ku munsi wa Noheli babaga bahugiye mu kazi bari gukorera ba shebuja.

Abakoresha babo  bahaga buri mukozi agasanduku ko  kajyana mu rugo karimo impano, ibihembo, ndetse rimwe na rimwe n’ibiryo byasigaye.

Kugeza mu mpera z’ikinyejana cya 20, hakomeje kubaho uwo muco muri benshi mu Bwongereza. 

Mu bice by’u Burayi, Esipanye,  u Budage, Otirishiya, Rumaniya, Hongiriya, u Buholandi, u Butaliyani, Polonye,  Suwede, u Bubiligi, Noruveje,  Irilande n’ahandi , ku ya 26 Ukuboza umunsi ukurikira Noheli ho babifata nk’umunsi wa Mutagatifu Sitefano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.