Umuramyi Israel Mbonyi yongeye akora ku mitima y’abakunzi be

2,175

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi cyane nka Mbonyi yongeye kwandika amateka yo kuzuza inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena mu gitaramo cya Noheli yise ‘Icyambu Live Concert II’.

Ni igitaramo cyabaye ku itariki ya 25 Ukuboza 2023, amatike yose y’abashakaga kucyitabira akaba yari yashize ku isoko mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

Ni igitaramo cya kabiri ahakoreye nyuma y’ikindi yahakoreye kuri Noheli y’umwaka ushize na bwo akandika amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wujujje BK Arena mu bakora umuziki uhimbaza Imana.

Ubwitabire bwari hejuru mu ngeri zose haba abakuru, urubyiruko ndetse n’abana bari baje gusoza Noheli bahimbaza Imana hamwe na Mbonyi wanafashe umwanya uhagije ku rubyiniro.

Umuhanzi Yvan Ngenzi ni we winjije abakunzi ba Israel Mbonyi mu gitaramo mu bihangano bitandukanye by’umwuka.

Yinjiriye ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Hari Impamvu’ ya Israel Mbonyi, Ndacyafite Impamvu’. ya Apollinaire Habonimana na Shemeza na ‘Victory Belongs To Jesus’ ya Todd Dulaney.

Yakurikijeho indirimbo ya Jules Sentore ‘Warakoze’ n’izindi za Kiliziya Gatolika nka ‘Ni iki cyatuma ntagushimira Nyagasani’.

Cyaranzwe no kubyinira Imana aho ibihumbi birenga 10 by’Abanyarwanda n’abanyamahanga bari baje kwirebera uyu muhanzi umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

The Ben uherutse gukora ubukwe ari mu byamamare byari muri iki gitaramo

Ibi bifitanye isano n’indirimbo zitandukanye uyu muhanzi aheruka gusohora mu rurimi rw’Igiswahili harimo iyitwa ‘Nina Siri’ zakunzwe n’abanyamahanga biganjemo abo muri Kenya bityo zizamura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ‘Nina Siri’ izindi ndirimbo zakoze ku marangamutima y’abantu harimo ‘Nitaamini’, Baho, Nk’Umusirikare, Hari Ubuzima, Karame, Ibihe, Nzi Ibyo Nibwira, Intashyo n’izindi zinyuranye.

Uko Israel Mbonyi yatangiraga indi ndirimbo ku rubyiniro, yakirwaga n’imbaga y’abitabiriye igitaramo, harimo n’abavuzaga amafirimbi nk’uburyo butamenyerewe muri BK Arena.

Iki gitaramo cyashimishije abantu mu buryo bukomeye, bigaragaza ko bari bakumbuye kumubona abataramira.

Bimwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo The Ben uherutse kurushingana na Uwicyeza Pamela, Ommy Dimpoz,Intore Massamba, Muyoboke Alex, Uncle Austin, Aristide Gahonzire, Marina, Sherry Silver wamamaye mu kubyina, hamwe n’abandi batandukanye.

Iki gitaramo cyarangiye abakitabiriye bagifite inyota yo guhimbaza Imana hamwe na Israel Mbonyi.

Uyu muhanzi ari mu bamaze kwerekana ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe kandi akaba amaze kwagura ibikorwa bye kuko amaze kugira abafana batari bake harimo n’abakoresha ururimi rw’Igiswahili nko mu bihugu bya Tanzania na Kenya.

The Ben hamwe n’umuhanzi Ommy Dimpoz wo muri Tanzania

Comments are closed.