Amateka y’umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe kuri iyi taliki muri Mata 1994

13,006
Kwibuka30
Queen Rosalie Gicanda - Victim of the Rwandan Genocide - History of Royal  Women

Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akicirwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ni we mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka yarwo, akaba yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa.

Ku italiki nk’iyi ngiyi ya 20 Mata umwaka w’i 1994, nibwo Umwamikazi Rosalie GICANDA yishwe, yicirwa mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gihe genoside yari irimo ikorerwa abatutsi.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe urw’agashinyaguro, yicwa ku itegeko ryatanzwe na Kapiteni NIZEYIMANA Ildephonse, nyuma uyu Kapiteni yahamijwe ubwicanyi ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 35, mu gihe Umwamikazi Rosalie Gicanda yatabarijwe i Mwima mu Karere ka Nyanza.

Image

Aha niho umugogo w’Umwamikazi Rosalie Gicanda watabarijwe

AMATEKA Y’UMWAMIKAZI GICANDA ROSALIE

Gicanda Rosalie yavukiye i Rwamagana mu mwaka w’1928. Yakuze ari umukobwa muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi, ni ukuvuga uwagombaga kuba umugore w’umwami, hari ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

Ubwo habaga umuhango wo gutoranya umwamikazi, icyo gihe abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami Rudahigwa bambaye uko bavutse, ariko bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Kwibuka30

Tariki 13 Mutarama 1942, nibwo Rosalie Gicanda yashyingiranwe n’umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre. Bakoze ubukwe bashyingiranwa imbere y’Imana, cyane ko icyo gihe umwami Mutara III Rudahigwa yari yaremeye kureka imigenzo y’imyemerere gakondo akabatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre, ndetse u Rwanda akarutura Kristu umwami.

Rwanda genocide: Nizeyimana convicted of killing Queen Gicanda - BBC News

Taliki 13 Mutarama 1942 Rosalie Gicanda yashyingiranwe n’umwami Mutara III Rudahigwa

Gicanda Rosalie ni we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe. Icyo gihe bamuzizaga ko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bitangira kuvugwa ko Rudahigwa ari we utarabyaraga.

Tariki 25 Nyakanga 1959, umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre, yaratanze, apfa urupfu rwatunguranye cyane. Mu mwaka w’1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe; Geregori Kayibanda, yirukanye mu rukari umwamikazi Rosalie Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu ingoma ya cyami n’ibimenyetso byayo.

Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi afite imyaka 66 y’amavuko, hari tariki 20 Mata 1994. Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana.

Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango, bakaba barabajyanye imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa, umwana w’umukobwa waje kurokoka niwe wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Lt Bizimana Pierre n’umusirikare muto witwa Aloys Mazimpaka, bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare icyaha cyo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda, Lt Bizimana ahita akatirwa igihano cyo gupfa cyari cyemewe mu Rwanda icyo gihe, naho Mazimpaka akatirwa igifungo cya burundu.

Tariki 6 Ukwakira 2009, Cap Ildephonse Nizeyimana wahoze akuriye ibiro by’ubutasi akaba yari n’umwe mu bahigwaga cyane ngo baryozwe ibyaha bya Jenoside, yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda maze ashyikirizwa urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, tariki 19 Kamena 2012 ahamwa n’icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda kimwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe muri Jenoside, ahita akatirwa igifungo cya burundu.

Menya byinshi kuri Rosalie Gicanda, umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda wishwe  muri Jenoside .|. Murakaza neza !
Leave A Reply

Your email address will not be published.