Sobanukirwa icyo aricyo European Super League n’uburyo amarushanwa azaba ateye.

6,286
Kwibuka30
European Super League - the key questions: What is it? Who is involved? How  likely? | Football News | Sky Sports

European Super League ishyirahamwe rishaka guhindura byinshi muri ruhago yo ku mugabane wa Burayi.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ikicya EUROPEAN SUPER LEAGUE cyatangiye kujya mu mitwe ya benshi mu bakunzi ba ruhago, ndetse hari n’abantu benshi bari bacyumvise ku nshuro yabo ya mbere, ariko amakuru yagiye akomeza kwiyongera ari nako ubusobanuro bwa European Super League bugenda butangwa hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye ari ibya hano mu Rwanda ndetse n’ibyo hanze.

Twabateguriye amakuru yimbitse ya European Super League ndetse n’uburyo iryo rushanwa benshi bari kwita irushanwa ry’abaherwe uko rizaba riteye mu gihe byaba ngombwa ko rikora n’ubwo hamaze kumvikana amajwi menshi y’abakunzi ba ruhago bayirwanya(ESL).

Amavu n’amavuko ya European Super League

European Super League ntabwo ari umushinga mushya kuko watangiye kuvugwa mu myaka yo mu 1990, ariko ucibwa intege no kwagurwa ku irushanwa rya UEFA Champions League.

Muri Nyakanga 2009, Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez [kuri ubu uyoboye European Super League], yavuze ko “Byaba byiza hashyizweho Super League yajya ikinwa n’amakipe akomeye kuko muri Champions League atari ko bikimeze.”

Real Madrid - La Liga: Florentino Perez: We've made the European Super  League to save football | Marca

Florentine Perez niwe uyobowe European Super League

Abandi bagiye bagaragaza ko umushinga w’iri rushanwa uhari barimo uwahoze ari umutoza Arsenal, Arsène Wenger, wavugaga ko rishobora kuzatangira mu myaka 10 uhereye mu 2009, mu gihe Clarence Seedforf na we yarikomojeho ndetse akerekana ko arishyigikiye mu 2012.

Kwibuka30

Mu 2016, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) yize uburyo hashyirwaho irushanwa ryihariye ku makipe 16 akomeye, akagabanywa mu matsinda abiri. Nyuma y’imikino 56, buri kipe yagiye ihura n’indi biri mu itsinda, ayabaye hagati y’iya mbere n’iya kane, akajya muri ¼.

Iki gitekerezo byarangiye gitewe utwatsi na UEFA ubwayo, mu rwego rwo kwirinda ishyirwaho rya Super League, ahubwo yemeza ko havugururwa uburyo UEFA Champions League na Europa League bikinwamo.

Aha ni ho havuye impinduka, u Bwongereza, u Butaliyani, Espagne n’u Budage, byemererwa kujya byinjiza amakipe ane muri Champions League, ikipe yatwaye Europa League ikabona itike y’iri rushanwa rikomeye i Burayi.

Iyi niyo miterere y’irushanwa ya European Super League nyir’izina

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikinyamakuru The Times cyatangaje ko cyabonye inyandiko y’amapaji 18 igaragaza uburyo iri rushanwa ryari kuba riteye, aho ku isonga ry’amakipe yari kurikina harimo Manchester United, Real Madrid na Milan AC.

The Times yakomeje ivuga ko amakipe 20 ari yo yari yapanzwe muri iri rushanwa, 15 muri ayo agafatwa nk’abanyamuryango shingiro, andi atanu agatumirwa.

Rizaba rigabanyije mu matsinda abiri y’amakipe 10. Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakina ¼, ½ n’umukino wa nyuma ndetse imikino ikajya iba mu mpera z’icyumweru.

Amakipe yakwitabira iri rushanwa yakina imikino iri hagati ya 18 na 23 mu mwaka w’imikino, akanakina amarushanwa y’imbere mu bihugu abarizwamo.

Bivugwa ko amakipe atatu yo mu Bwongereza ari yo yari kujya mu banyamuryango shingiro, akaba ashobora kuva hagati Liverpool, Manchester City, Manchester United, Chelsea, Arsenal na Tottenham Hotspur, aya akiyongeraho atatu yo muri Espagne, atatu yo mu Butaliyani, ayo mu Budage n’imwe yo mu Bufaransa.

Gusa, amakipe yo mu Bufaransa arimo Paris Saint-Germain n’ayo mu Budage arimo Bayern Munich birasa n’aho atiteguye kwitabira iri rushanwa.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga na banki ya JP Morgan Chase, buri kipe yashyizwe muri iri rushanwa izahabwa miliyoni 310£ (asaga miliyari 417 Frw) mu gihe kandi yagenerwa n’andi miliyoni 213£ (miliyari 287 Frw) yo kurikina. Aya mafaranga akubye hafi inshuro eshatu abonwa n’ikipe yegukanye UEFA Champions League.

Leave A Reply

Your email address will not be published.