Amavubi U-16 ntazitabira imikino y’isi
Mu buryo butunguranye, ikipe y’Amavubi Under 16 yabuze ibyangombwa biyerekeza muri Chypres mu gihe yari imaze iminsi iri mu mwiherero yitegura.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 16 bagombaga kwitabira igikombe muri Chypres bamenyeshejwe ko batazitabira iri rushanwa kubera ibyangombwa.
Ni mu gihe abana batarengeje imyaka 16 bari bamaze iminsi mu mwiherero wo gutegura irushanwa ry’ibihugu bine ryagombaga kubera muri Chypres (Cyprus), aho mbere byari biteganyijwe ko abakinnyi izahaguruka i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022.
Ni irushanwa ryagombaga kwitabirwa n’ibihugu bine aribyo : Cyprus, Latvia, Montenegro ndetse n’u Rwanda.
Kugeza ubu FERWAFA ntitarangaza amakuru arambuye gusa amakuru atugeraho avuga ko icyatumye u Rwanda rutagenda ari uko habuze Visas.
Comments are closed.