Papa Fransisko yasubitse urugendo yari afite muri Liban kubera uburwayi.

5,436
Kwibuka30
Papa Fransisiko atwaye kw'ikinga ry'abafise amagara make i Vatikano, kw'itariki ya 5/5/2022

Umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisko yasubitse urugendo rw’amateka yari kuzakorera muri Liban kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu ivi.

Ibiro by’Umushumba mukuru wa kiliziya Gatulika ku isi Papa Fransisko byamaze gutangaza ko urugendo uwo munyacyubahiro yari ateganije gukorera mu gihugu cya Liban mu kwezi gutaha kwa Kamena 2022 rwasubitswe ku mpamvu z’uburwayi, nubwo hatagize byinshi bivugwa kuri ubwo burwayi, ariko amakuru aturuka muri bamwe mu bantu begereye Vatikani aravuga ko Papa ashobora kuba afite ikibazo cyo mu ivi ko ariko atari ikibazo gikomeye nubwo ari kugendera mu kagare.

Kwibuka30

Walid Nassar ministre ushinzwe ubukerarugendo mu gihugu cya Liban yemeje ib’aya makuru ariko yirinda kuvuga byinshi ku buzima bwa Papa Fransisko.

Ibiro bya Papa byavuze ko n’ubwo bimeze bityo, urugendo rwa Papa ateganya gukorera muri bimwe mu bihugu bya Afrika nka Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Sudan y’amajyepfo zidasubitswe.

Libani ni kimwe mu bihugu cyiganjemo umubare munini w’abakirisitu benshi mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati.

Comments are closed.