Amayobera ku ibura rya Ishimwe Nshuti Patrick wafunzwe akekwaho gukorana n’imitwe itavuga rumwe na Leta.

450
kwibuka31

Ababyeyi na bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri baravuga ko batewe impungenge n’ibura ry’umunyeshuri witwa Patrick, umaze igihe yaraburiwe irengero.

Mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’ibura ry’umwana w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, uyu musore akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza yo mu Ruhengeri izwi nka INES Ruhengeli, kugeza ubu hakaba hari amakuru avuga ko yaba yaracitse abacungagereza, mu gihe bamwe mu bavandimwe be bavuga ko ibyo atari byo kuko kugeza ubu ata gihamya gihari ko umuvandimwe wabo yaba yaracitse.

Amakuru avuga ko ku italiki 10 Ukwakira uno mwaka wa 2022 aribwo Patrick yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwitaba convocation yari yahawe.

Umwe mu nshuti ze witwa Robert Murangwa uhamya ko barara hamwe, ndetse akaba yaranamuherekeje kuri station ya Police ubwo yajyaga kwitaba, yagize ati:”Patrick twabanaga mu nzu imwe muri Ghetto,  ku italiki 5 hari ku wa gatatu nibwo yabonye convocation imuhamagaza kwitaba kuri Police kuwa mbere le 10, akiyibona yagize ubwoba mugira inama yo gutangira gushakisha amakuru y’icyo yaba ahamagariwe, cyane ko bitari byanditse muri convocation

Uyu musore avuga ko yagerageje kumubaza icyaha yaba yikeka, amubwira gusa ko ata kindi azira ko ahubwo ashinjwa kuba ari umurwanshyaka wa Dalfa Umurinzi, ishyaka rya Madame Ingabire Victoire, ndetse ko hari bamwe mu banyeshuri bajya bamushinja kugira ingengabiterezo ya genocide, n’ubwo we atabyemeraga kuko yavugaga ko ahubwo ari ibitekerezo bye batumva neza akaba aribyo bamuziza.

Uyu musore avuga ko kuwa mbere yaherekeje mugenzi we kwitaba, birangira atagarutse, baramusigarana, ati:”Jye numvaga ari ibintu bisanzwe, ariko hashize akanya abazwa, hasohotse umupolisi ambwira ko nakwitahira kuko Patrick atari butahe, ngo babaye bamucumbikiye kuko ibyaha ashinjwa bikomeye

Uyu musore avuga ko yatashye, agerageza kubimenyesha bamwe mu bavandimwe be, nabo bagerageje gukurikirana.

Icyakora, hari amakuru avuga ko uyu mwana w’umusore Patrick, ufite Ise wahamijwe ibyaha bijyanye na genocide akanakatirwa n’urukiko Gacaca mu cyahoze ari Gitarama mu mwaka wa 2004, yaje kurembywa no gukomeretswa n’inkoni yakubitwaga, bituma ajyanwa kuvurizwa mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe.

Patrick ubwo yari arwariye mu bitaro i Kanombe,

Mu bushakashatsi ikinyamakuru indorerwamo.com yagerageje gukora, ni uko uwo musore koko yaba yarageze mu bitaro I Kanombe kuvurirwayo.

Amakuru rero akomeza avuga ko uwo musore Ishimwe Nshuti Patrick yaba yaratorokeshejwe na bamwe mu bacunga gereza bari bamurinze ubwo yari ari kwivuriza ku bitaro I Kanombe, ikintu bamwe mu bavandimwe be bavuga ko batemera koko kugeza ubu kidafitiwe gihamya, ahubwo bagasaba ubuyobozi bushinzwe infungwa n’amagereza kubereka aho umuvandimwe wabo ari, umwe mu bavandimwe be ati: ”Twebwe ayo makuru ntabwo tuyazi, icyo tuzi ni uko ari mu maboko ya RCS”

Twagerageje kuvugana na SSP Pelly UWERA GAKWAYA umuvugizi w’urwego rw’amagereza ku murongo wa terefone atubwira ko uwo muntu atamuzi, ati:”Uwo muntu ntawe tuzi, nta yandi makuru narenzaho kuri ayo nguhaye, sawa wirirwe

Uko biri kose, abo bigana ndetse n’abavandimwe baravuga ko batewe impungenge n’umusore wabo cyane ko kugeza ubu badafite amakuru yizewe y’aho yaba aherereye.

Uyu muvandimwe we yakomeje agira ati:”Turahangayitse, Patrick kugeza ubu ntibatubwiye icyaha ashinjwa, na Police ntacyo yatubwiye usibye gusa amakuru yavugaga ko akorana n’ishyaka rya Ingabire Victoire, ubundi nta yandi makossa tumuziho, n’ubwo wabaza mu baturanyi, turasaba Leta kutwereka aho umuntu wacu ari, tukamenya n’icyo azira

Comments are closed.