Amaze iminsi atoza abaturanyi indirimbo bazamuririmbira ari gushyingurwa

9,857

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 90 amaze iminsi atoza abaturage indirimbo z’intoranywa yifuza ko bazaririmba igihe azaba yitabye Imana ari gushyingurwa.

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 90 ariko ugaragara nk’ugikomeye umaze iminsi mu myiteguro y’ibyo yifuza kuzakorerwa mu gihe azaba ari gushyingurwa.

Uwo musaza utuyemu gace ka Busia, amaze iminsi atoza abaturanyi indirimbo izaririmbwa mu gihe bazaba bari kumushyingura, umwe mu baturage uhamya ko aturanye n’uwo mukambwe, yabwiye ikinyamakuru “Nipashe” ko ari kubatoza indirimbo zidera kuri enye n’igihe buri imwe izajya iririmbwa.

KAUNDU Moses yagize ati:”Muzehe amaze igihe adukoresha repetition y’indirimbo eshatu tuzaririmba, hari iyo tuzaririmba tugiye gutora umurambo ku bitaro, indi ikazaririmbwa mu gihe cyo gusezera, indi ya nyuma izaririmbwa mu gihe cyo gushyingurwa” Uyu mugabo yavuze ko indirimbo yahisemo ziganjemo izaririmbiwe Imana zo mu rurimi rw’igiswahile zizwi nk’indirimbo za wokovu (Indirimbo z’agakiza).

N’ubwo uwo mukambwe atazi igihe azapfira, biravugwa ko imyiteguro amaze kumera nk’uwayirangije kuko n’isanduku yamaze kuyigura, akaba yivugira ko n’amafaranga azakoreshwa amaze kuyegeranya, yavuze ati:”Sinshaka kugora abana n’abaturanyi, hari udufaranga nabitse nitwo bazakoresha mu kwakira abantu, harimo ay’ibiribwa n’ibinyobwa, byose ubu biri ku murongo

Uyu musaza afite abana 19, abuzukuru be ni 70, akaba afite n’abuzukuruza 10.

Comments are closed.