DRC: Bamwe mu Bakongomani ntibishimiye ingabo z’Ubrundi ku butaka bwabo

8,960
Bamwe mu basirikare b'Uburundi

Bamwe mu baturage bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ntibishimiye ingabo z’Uburundi ku butaka bwabo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yemeje ku mugaragaro ko ingabo z’Uburundi zamaze kwinjira mu gihugu cya Congo aho izo ngabo zije mu butumwa bw’umuryango w’ibihugu byo mu Burasirazuba zikaba zije gufasha ingabo za Congo FARDC guhashya no guhangana n’imitwe yose yitwaje ibirwanisho ikorera mu mashyamba ya Congo.

Amakuru avuga ko izo ngabo zinjiriye i Uvira, agace gaturiye umujyi wa Bujumbura ubu bakaba bacumbikiwe muri Teritware ya Uvira ahitwa Luberizi ho mu kibaya cya Rusizi.

Gusa n’ubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage ba Congo ntibishimiye izo ngabo z’Uburundi kuko zishinjwa guteza umutekano muke mu duce nka Fizi.

Bernard Kadogo Tondo, umuyobozi wa Societe civile mu kibaya cya Rusizi
Yagize ati: ” Abarundi ni bo bateza umutekano muke muri Teritware ya Uvira na Fizi, u Rwanda ni rwo ruteza umutekano muke intara ya Kivu ya ruguru yose naho Uganda nayo iteza umutekano muke muri Ituri abo bantu ntibaje neza Iwacu kuko ari bo bateza umutekano muke Iwacu kuko umuntu ntiyakwatsa umuriro iwawe namara ngo abe ari wo uwuzimya.”

Bamwe mu baturage batuye mu turere twibasiwe n’intambara twa Fizi Uvira na Mwenga basaba izi ngabo z’Uburundi zinjiye muri Kongo gufatikanya na FARDC mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwajwe ibirwanisho.

Ingabo z’Uburundi zinjiye ku mugaragaro muri Kongo mu gihe zicaraga zihakana ko ziri ku butaka bwa Kongo mu kurwanya inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara nubwo byagiye byemezwa na raporo y’inzobere za ONU.

Leave A Reply

Your email address will not be published.