Ambasaderi Aissa Kacyira uherutse kwitaba Imana azasezerwaho ejo

0
kwibuka31

Ku wa 19 Kanama 2025 hateganyijwe umuhango wo gushyingura Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wahoze ari Umuyobozi w’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gushyigikira ubutumwa bw’amahoro muri Somalia (UNSOS).

Umuryango wa Ambasaderi Kacyira wateganyije ko umuhango wo kumushyingura uzabera mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo, nk’uko The New Times yabitangaje.

Ambasaderi Kacyira yitabye Imana tariki ya 12 Kamena, azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Ni nkuru yashenguye imitima y’abamuzi ndetse n’abakoranye na we, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Uwo munsi, Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Souef Mohamed El-Amine, yagize ati “Yari umuntu ukunda bagenzi be, yahariye ubuzima bwe kubaka ibiraro bihuza abantu, kuva i Kigali kugera mu Muryango w’Abibumbye.”

Kacyira yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2003 kugeza mu 2006, aba Meya w’Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011 ubwo yagirwaga Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, amara igihe gito kuri uwo mwanya.

Mu 2008, ubwo yari Meya w’Umujyi wa Kigali, yahawe Ishimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire (UN-Habitat) ku bwo kugira uyu mujyi icyitegererezo mu isuku, ituze ndetse n’iterambere rirambye. Yanashimiwe gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo no kubona akazi mu buryo bworoshye.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.

Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.

Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi wa UNSOS. Yari muri iyo nshingano kugeza ubwo yitabaga Imana.

Ambasaderi Kacyira yitabye Imana afite imyaka 61 y’amavuko.

Comments are closed.