Amerika igiye gucyura Abanyeshuri b’Abanyamahanga kubera icyoba cya Covid-19
Leta Zunze ubumwe za Amerika zishobora kwirukana abanyamahanga bigaga muri icyo gihugu kubera gutinya icyorezo cya coronavirus
Abanyeshuri mpuzamahanga bagiye gushaka impamyabumenyi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bazasabwa kuva muri icyo gihugu cyangwa boherezwe ku gahato mu gihe kaminuza bigamo zizaba zihinduye uburyo bw’imyigishirize zikava ku buryo bwo guhura n’abanyeshuri mu ishuri zikifashisha iya kure (online courses).
Ubuyobozi bw’Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka muri icyo Gihugu (ICE),bwatangaje ko abanyeshuri bahawe viza zo kwiga batazongererwa igihe, ndetse bashobora kutazakomeza kwigira kuri murandasi ngo banakomeze kuba muri USA.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ICE ku wa Mbere, riragira riti: “Leta ya USA ntizongera guha viza abanyeshuri biga mu mashuri n’abasanzwe bakurikira porogaramu z’amasomo amwe n’amwe, cyangwa ngo abashya bemerewe rwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
Abanyeshuri basanzwe biga muri icyo Gihugu bagiriwe inama yo kureba ubundi buryo bwo gukorana na za kaminuza zabo; ariko hakaba hari umwihariko ku banyeshuri bizakomeza gusaba ko bavanga kwiga iya kure na gahunda isanzwe yokwiga bari kumwe na mwarimu.
Brad Farnsworth, Perezida Wungirije w’Inama y’Amerika ishinzwe Uburezi ihagarariye amashuri makuru na kaminuza birenga 1,800, yavuze ko iryo tangazo ryamutunguye nk’uko hari n’ibindi bikomeje kumutungura muri icyo Gihugu.
Yagize ati: ” Ibi birakomeza kurema urujijo no kutumva ibintu kimwe. Icyo twari twiteze kubona ni ugushimira amashuri makuru na kaminuza ku mbaraga bikomeje gushyira mu gushaka ibisubizo byakorohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).
Yavuze ko ikibazo kimwe mu biteye inkeke ari ukuba iki kemezo gishobora gusubiza inyuma ireme ry’uburezi muri Amerika cyane ko gushyira amasomo kuri murandasi ari igisubizo kikuse cyashakiwe ibibazo byo guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.
CNN yatangaje ko iki kemezo gishobora kugira ingaruka nyinshi ku banyeshuri b’abanyamahanga batagira ingano babarizwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, zirimo no kuba hari ibihugu bimwe na bimwe bizagorana mu kwakira abanyeshuri boherejwe bitinya ko banduye icyorezo cya Covid-19
Comments are closed.