Amerika yasabye Imiryango y’Abakozi ba Ambasade yayo kuva muri Ukraine

7,278
Kwibuka30

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye imiryango y’abadiplomate bayo bakorera ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, kuva muri icyo gihugu byihutirwa.

Ibi byatewe nuko Uburusiya bushobora gutera Ukraine umwanya uwo ari wo wose nkuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yabitangaje.

Kwibuka30

Amerika kandi yatanze uburenganzira ku bakozi ba Ambasade badakenewe cyane kuva muri Ukraine ku bushake bwabo, ndetse inasaba Abanyamerika bari mu burasirazuba bw’Uburayi kuvayo kuko ngo itazashobora kubakurayo igihe ibintu bizaba byadogereye.

Uburusiya bufite ibihumbi by’abasirikare ku mupaka  na Ukraine, n’ibimodoka bya blinde, imodoka z’intambara, na za misile.

Nubwo Amerika ivuga ko uburusiya bushobora gutera Ukraine umwanya uwo ari wo wose, Uburusiya buhakana uwo mugambi ahubwo bugasaba umuryango wa OTAN kutibeshya ngo winjize Ukraine muri uyo muryango.

Comments are closed.