CAN2021: Nigeriya yahabwaga amahirwe yaraye isezerewe muri 1/8

11,268
Kwibuka30

Ikipe y’igihugu ya Nigeriya yasezerewe mu minikino y’igikombe cy’Africa bitunguranye, nyuma yo gutsindwa na Tunisiya 1-0 mu mikino ya 1/8.

Kwibuka30

Nigeriya niyo kipe yonyine yari yaratsinze imikino yose yo mu itsinda, itsinda ryarimo ikipe ya Misiri.

Igitego cya Youssef Msakni cyo ku munota wa 47 nicyo cyasezereye Nigeriya, aho amahirwe yo kwishyura yaje kuyoyoka ubwo ku munota wa 66 Alex Iwobi yahabwaga ikarita itukura.

Tuniziya, yegukanye iki gikombe muri 2004, izahura na Burkina Faso kuwa gatandatu muri ¼. Burkina Faso yaserereye Gabon kuri penaliti 7-6 mu gihe iminota 90 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Comments are closed.