Amwe mu mashuri yigenga yatangiye kwirukana abakozi babo, Abarimu baratakambira Leta ngo ibafashe

15,498

Amwe mu mashuri yigenga mu Rwanda yatangiye gusezerera abakozi babo kubera ikibazo cy’ubukungu, ikintu bamwe batumva neza.

Nyuma yaho kuri uno wa 14 Werurwe 2020 Leta y’U Rwanda ifashe umwanzuro ko amashuri y’inshuke, amato, amashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza ko bifungwa mu rwego rwo kugabanya no gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bw’agakoko ka corona, bimwe mu bigo by’amashuri byigenga bimaze kugongwa n’ikibazo cy’ubukungu ku buryo byatangiye gusezerera abarezi (Abarimu) mu gihe kitazwi. Umwe mu bayobozi ba kimwe mu bigo byigenga yabwiye ikinyamakuru indorerwamo.com ko bari batunzwe na minerivali z’abanyeshuri kandi benshi bakaba baratashye batarishyura bityo ko ikigo cye kidafite ubushobozi bwo guhemba abakozi muri kuno kwezi kwa gatatu kubera ko utwo bari bafite bari badukoresheje mu gihembwe cya mbere, ikintu umwe mu barimu bigisha mu mashuri yigenga yateye utwatsi avuga ko ahubwo abayobozi batangiye kubyitwaza bagasezerera abakozi nta nteguza babahaye. Bwana STRATON NGENZI unwalimu, yagize ati:”…ntawahakana ko duhembwa ari uko abanyeshuri bishyuye, ariko izo mpamvu zatanzwe n’abayobozi sizo na gato, Leta yafashe umwanzuro ko abana bataha ari ku isabato, ibizami byari gutangira kuwa mbere hafi mu Rwanda hose, kandi mu bigo by’abikorera nta munyeshuri winjira mu kizamini atari yishyura minerval, ubwo ni uburiganya ahubwo….”

Undi murezi utashatse ko atangarizwa amazina, nawe yavuze ko ibyo ari uburiganya, ati:”…ni uburiganya,nka hano iwacu abanyeshuri bari barishyuye bose, ahubwo jye numva bagombye kuba bafite amafranga kuko hari depenses nyinshi batakoze kubera ko n’ubundi abanyeshuri bari batashye, nta ngwa baguze, na biryo by’abana baguze, nta muriro n’amazi bishyuye, ubwose urunva atari ubujura, bari gusahurira mu cyorezo” Abarimu benshi barasaba Leta ko yabavuganira kuko nabo ibintu bitari buborohere.

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko iyo umwe mu basinye amasezerano y’umurimo ayasheshe agomba kubanza gutanga integuza byibuze y’iminsi 15, iyo umukoresha asheshe amasezerano agomba guha umukozi imperekeza ingana n’igihembo cy’amezi 12, ibyo akabikora mu gihe cy’iminsi 7.

Comments are closed.