#Covid-19: Kenya iyoboye urutonde rw’ibihugu byo mu Karere mu kugira abarwayi benshi ba Coronavirus

11,312
Kwibuka30

Igihugu cya Kenya nicyo gifite umubare munini w’abarwayi ba Coronavirus mu Karere k’ibihugu bya EAC

Nyuma y’imibare yashyizwe hanze na ministeri y’ubuzima mu gihugu cya Kenya ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 z’uku kwezi, igihugu cya Kenya nicyo cyaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abarwayi ba #Covid-19 mu karere k’ibihugu bya EAC kuko kugeza ubu Kenya ifite abarwayi 81.

Kwibuka30

Mu kiganiro ministre w’ubuzima yahaye Abaturage, yavuze uyu munsi mu bizamini byafashwe, basanze abagera kuri 22 basanze bafite ubwandu bwa coronavirus. Ku rukuta rwa Twitter rwa ministeri y’ubuzima muri Kenya, bavuze ko mu bantu bagera kuri 380 bakorewe ibizamini by’ubuzima, 22 basanze bafite ubwandu bw’agakoko gatera indwara ya coronavurus.

U Rwanda nirwo rukurikira mu kugira umubare munini w’abarwayi ba coronavirus, kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abarwayi bagera kuri 75, igihugu cy’u Burundi nicyo gifite umubare muto kuko bafite abarwayi 2 nabo babonetse ku munsi w’ejo, kugeza ubu igihugu cya Sudani y’Amagepfo nicyo gihugu cyo mu Karere ka EAC Kitarimo umurwayi n’umwe wa coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.