Angola: Filomeno dos Santos umuhungu w’uwahoze ari prezida yakatiwe igifungo k’imyaka 5

8,709
Kwibuka30

Jose Filomeno dos Santos – umuhungu wa Eduardo dos Santos wahoze ayobora Angola – yahamijwe icyaha cy’uburiganya, akatirwa gufungwa imyaka itanu.

Dos Santos w’imyaka 42 yatangiye kugezwa imbere y’urukiko mu Ukuboza 2019, ashinjwa kunyereza miliyari $1.5 mu kigega cy’ubwizigame cya Angola, yayoboye kuva mu 2013 kugeza mu 2018.

Dos Santos wakunze kwitwa “Zenu”, yashinjwaga kwiba miliyoni $500 muri icyo kigega, akayohereza muri konti ibarizwa muri banki y’Abasuwisi ikorera i Londres.

Zenu ni we wa mbere mu muryango wa dos Santos ugejejwe imbere y’urukiko, kuva Perezida Joao Lourenço yajya ku butegetsi mu 2017. Muri Gashyantare nabwo Ubushinjacyaha bwafatiriye imitungo ya mushiki we, Isabel dos Santos.

Kwibuka30

Urubanza rwe rwaravuzwe cyane kubera gahunda ya Perezida Lourenço yo kurwanya ruswa muri icyo gihugu, kuva yagera ku butegetsi mu 2017 ubwo yari asimbuye dos Santos nyuma y’imyaka hafi 38 ayobora icyo gihugu gikungahaye cyane kuri peteroli.

Umucamanza Joao Pitra yemeje ko Zenu ahamwa n’ibyaha by’uburiganya no kunyereza umutungo. Valter Filipe wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Angola, nawe waregwaga muri urwo rubanza, yakatiwe gufungwa imyaka umunani.

Naho António Samalia Bule wari umuyobozi mukuru muri Banki Nkuru ya Angola, n’umucuruzi Jorge Gaudens Sebastião wari inshuti y’igihe kirekire ya Zenu, umwe yakatiwe gufungwa imyaka itanu, undi akatirwa itandatu.

Gusa bahanaguweho icyaha cy’iyezandonke.

Dos Santos ubwo yari perezida, yanenzwe ko yagiye shyira abantu be ba hafi mu myanya ikoemeye, ariko uwamusimbuye, akaba n’unmwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi, MPLA, yagiye abavana muri iyi myanya, ndetse benshi batangira gukurikiranwa mu nkiko ku byaha bya ruswa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.