Ubudage: Umuhanzi Cassy Nyemba yahanutse hasi arapfa ubwo yahungaga umukunzi we washakaga kumwica

8,187
Kwibuka30
Umuhanzikazi yasimbutse ku igorofa rya 2...

Umuhanzikazi w’umunya Zambiya wiberaga mu Budage yahanutse kuri etage arapfa ubwo yahungaga umugabo we washakaga kumwica.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Zambia ariko wabaga mu Budage witwa Cassy Nyemba yavunitse imbavu,umugongo n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye ubwo yahungaga umukunzi we babanaga washakaga kumwica.

Cassy Nyemba w’imyaka 39 wari utwite inda y’amezi 3 yahanutse kuri etaje ya 2 y’inyubako yarimo gukubitirwamo n’umukunzi we w’imyaka 60 wanagerageje kumwica nkuko amakuru abitangaza.

Ambasaderi wa Zambia mu Budage witwa Anthony Mukwita yavuze ko uyu mugore yahanutse kuri iyi nyubako ntiyapfa, ubwo yahungaga uyu mukunzi we wamukubise cyane yarangiza akajya gushaka icyuma ngo akimutere amwice.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo ngo mu masaha y’ijoro uyu mugore yakangutse asanga uyu mukunzi we ari kugerageza kumuniga.

Iperereza ryakozwe na polisi ryavuze ko uyu mukunzi wa Nyemba utavuzwe amazina yakoresheje umugozi mu kugerageza kumuniga.

Kwibuka30

Nyuma yo kugerageza uyu mugozi bikanga,yahise atangira kumuheza umwuka akoresheje umusego nabwo uyu mugore wari utwite amubera ibamba kugeza ubwo yamurekuye ajya gushaka icyuma cyo kumutera.

Uyu mugore yahise abona imbaraga zo guhunga ariko ngo ibaraza ryo ku igorofa rya 2 ry’inzu barimo niryo yabonye yakwitabaza ngo acike niko gusimbuka.

Ababibonye bavuze ko Nyemba yasimbutse aturutse ku igorofa rya 2 ry’inzu ryareshyaga na metero 9 yikubita hasi arangirika cyane.

Abantu bahise bahamagara Ambulance yo gutwara uyu mugore nubwo yari yavunaguritse kubera kugwa nabi.

Ubwo uyu mugore yarimo kwitabwaho,uyu mugabo wamukubitaga yahise yiyahura aturutse kuri etaje ya 13 y’inyubako yabanagamo na Nyemba ahita apfa.

Uyu mugore umerewe nabi cyane yatumye ambasaderi Mukwita asaba polisi y’Ubudage kongera imbaraga abagore bakunze guhohoterwa muri iki gihugu.

Homless ( Charity_Song ) by Cassy Nyemba: Listen on Audiomack
Leave A Reply

Your email address will not be published.