Antoine Cardinal Kambanda yasangiye Noheli n’abana, abasaba kwishimira impano y’ubuzima
Abana basaga 6,000 basangiye Noheli na Antoine Cardinal Kambanda, ku itariki ya 22 Ukuboza 2022 kuri Paruwasi Regina Pacis Remera.
Mu nyigisho yahaye aba bana ubwo yabaturiraga igitambo cya Misa, yababwiye ko ari abana b’Imana kandi Imana ibakunda ikabitaho, ababwira ko yaje kubatura Yezu kuko abakunda kurusha abantu bose.
Ati “Bana mwese muri impano y’Imana ndagira ngo mwishimire impano y’ubuzima Imana yabahaye binyuze ku babyeyi, kandi mukomeze gushimira ababyeyi banyu, ababyeyi bababyaye, ndetse n’ababyeyi babarera bakora ibishoboka byose kugira ngo mukomeze kubaho mu buzima bwiza”.
Cardinal yabwiye abana ko Noheli ari umunsi mukuru w’ibyishimo bikomeye, kandi ko bagomba kubaho ubwabo bazi ko ari impano y’Imana kuri Kiliziya.
Cardinal yabwiye abana ko ari ibyishimo bikomeye mu muryango, ndetse ko kuvuka ari impamvu ikomeye mu muryango bityo nabo bagomba kwitegura ivuka rya Yezu bakamwakira nk’umukiza.
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi yose iri mu byishimo byo kwizihiza ibirori bya Noheli, Antoine Cardinal yavuze ko ari uko usanga imiryango myinshi yiteguye Noheli bashyiraho imitako, hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda mu mijyi, barimbishije ahantu hatandukanye bubatse ibirugu nk’ikimenyetso cyo kwakira umukiza Yezu Kristu bizihiza ivuka rye.
Antoine Cardinal Kambanda yasabye abana gukura bitoza ingeso nziza, ziranga umukirisitu nyawe ndetse no gukura basenga kugira ngo bazabe abakirisitu bo guhamya Yezu.
Iradukunda Alice ni umwana witabiriye iyi gahunda yo gusangira Noheli na Antoine Cardinal Kambanda, avuga ko kuba bahurizwa hamwe bakigishwa ijambo ry’Imana ari ikimenyetso ko Kiriziya ibakunda ikabatoza gukura bakunda Imana.
Abana bitabiriye kwizihiza Noheli hamwe na Cardinal, bahawe umugisha ndetse bahabwa inyigisho n’impanuro z’uburyo bazitwara muri ibi biruhuko.
Comments are closed.