APR FC yegukanye igikombe cy’Intwali ku nshuro ya kabiri nyuma yo kunganya na Kiyovu Sport, menya uburyo amakipe yahembwe

8,764
Kwibuka30

APR FC yegukanye igikombe UBUTWARI TOURNAMENT ku nshuro yayo ya kabiri ikurikiranya

Kuri uyu wa gatandatu mu gihe u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kuzirikana intwari z’igihugu, hari hateganijwe imikino ya nyuma mu mukino w’amaguru aho hagombaga kugaragara ikipe itwara igikombe cy’amarushanwa yitiriwe intwari “Ubutwari Tournament” yateguwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe CHENO ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Umukino wa mbere wahuje ikipe ya Police F.C yari ifite amanota atatu, yagombaga guhura n’ikipe ya MUKURA VS itari ifite inota na rimwe, mu nvura nyinshi uwo mukino warangiye POLICE FC inyagiye ikipe ya MUKURA VS ibitego bine byose kuri kimwe.

POLICE FC yakubise itababariye ikipe ya MUKURA VS

Ku munota wa 20 gusa, POLICE FC yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na OSEE IYABIVUZE, cyaje kwishyurwa na MUNIR wa MUKURA ku munota wa 39′ ariki nyuma y’umunota umwe gusa, ISAI wa POLICE FC yanyabitse igitego cya Kabiri, igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Police FC kuri kimwe cya Mukura VS. Ikipe ya Police FC yakomeje kurusha cyane ikipe ya Mukura ku buryo Savio yashyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 62 mbere y’uko Eric anyabika ikindi gitego cya kane ku munota wa nyuma ku ruhande rwa Pilice FC, umukino urangira ari ibitego bine kuri kimwe cya MUKURA VS.

Umukino wa kabiri wagombaga guhuza ikipe ya APR FC nana KIYOVU SPORT, APR yari ifite amanota 6 yose mu mikino ibiri, yasabwaga kunganya gusa kugira ngo iyobore rino rushanwa mu gihe KIYOVU SPORT yari ifite atatu gusa. Ni umukino wayobowe n’umusifuzi ABDUL mu kibuga cyari cyaretsemo amazi menshi ku buryo cyatumye abantu batareba umukino mwiza ku mpande zombi.

Aba ni cumi n’umwe babanje ku ruhande rwa APR FC

Kwibuka30

Cumi n’umwe babanje ku ruhande rwa Kiyovu Sport.

Ni umukino utanogeye amaso abakunzi b’umupira bari bitabiriye kubera ko ikibuga cyari cyabaye nabithe cyane, igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR ibonye uburyo bumwe gusa bwari kuvamo igitego, mu gihe Kiyovu yari yabonye uburyo bubiri bwo gutsinda ariko ntibyakunda.

Ikibuga cyari kibi mu buryo bushoboka

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego. Igice cyacya kabiri gitangira, amakipe yombi yakomeje gusatirana, habaho n’impinduka nyinshi ku mpande zombi ariko birangira nta kipe itsinze indi. Byahaye amahirwe ikipe ya APR FC kwisubiza icyo gikombe kuo nshuro ya kabiri kuko n’umwaka ushize ariyo yari yacyegukanye.

UKO AMAKIPE YARUSHANYWE N’IBIHEMBO BYATANZWE

  • Ikipe ya APR FC yarangije ifite amanota 7 ihembwa igikombe ihabwa na Sheki ya miliyoni 6 (6,000,000Rwf)
  • Ikipe ya POLICE FC yarangije ifite amanota 6 ihabwa sheki yaya miliyoni 3 (3,000,000Rwf)
  • Ikipe ya Kiyovu Sport yarangije ifite amanota 4 ihabwa sheki ya miliyoni 2 (2,000,000Rwf)
  • Ikipe ya Mukura VS irangije nta nota na rimwe, yahawe sheki ya miliyoni imwe (1,000,000Rwf
Leave A Reply

Your email address will not be published.