Arsenal ntihagarikwa,Unai Emery ku mukino we wa mbere aratsinda, Messi yagize imvune mbere y’igikombe cy’isi.

6,890

Arsenal ikomeje urugendo rwayo rwo kwitwara neza muri Championnat y’Ubwongereza, English Premier League nyuma y’umukino wayihujemo na Chelsea ku kibuga Stamford Bridge ikayitsinda igitego 1-0 byahise bituma irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Kuri uyu wa 7 Ugushyingu ikipe ya Arsenal ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yatsinze Chelsea itozwa n’umutoza Graham potter igitego kimwe cya Gabriel Martinelli ku munota wa 63′ maze aba aricyo gitandukanya aya makipe yombi akomeye ndetse azwiho guhangana n’ubukeba iyo yahuye. 

Gabriel yatsinze iki gitego ku mupira yatanze ba myugariro ba Chelsea, bananiwe gukuraho umupira wari uturutse kuri koloneri ya Bukayo Saka.

Ku wa gatandatu, Arsenal yari yatakaje umwanya wa mbere ubwo Manchester City yatsindaga Fulham ibitego 2-1 kuri penaliti yatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa gatanu w’inyongera.

Kuri iki cyumweru na none, ikipe ya Manchester United yatsindiwe ku kibuga Villa Park ibitego 3-1 ibintu byaherukaga muri Premier League muri 1995.

Unai Emery yitwaye neza cyane ku mukino wa mbere nk’umutoza wa Aston Villa kuko yabonye intsinzi y’ibitego 3-1 atsinze Manchester United.

Unai Emery yahiriwe mu mukino we wa mbere muri Everton

ibitego bya Leon Bailey ku munota wa 7′ na Lucas Digne ku munota wa 10′, Jordan Ramsey ku munota wa 49′

Mu gihe kimwe cy’impozamarira n’ubundi kitsinzwe na Jordan Ramsey ku munota wa 45′.

Indi mikino yakinywe, Ikipe ya Liverpool yatsinze Tottenham ibitego 2-1.

Newcastle itsinda Southampton ibitego 4-1.

1:Arsenal ni iyambere 34

2:Machester City 32

3:Newcastle 27

4: Manchester United 23

5:Chelsea 21 ifite 21.

Rutahizamu Lionel Messi wa Paris Saint-Germain akaba na Kapiteni wa Argentine akaba yarahuye n’imvune nk’uko byemejwe n’ikipe ya PSG, gusa ngo ikaba idakanganye kuko byitezwe ko azagaruka ku mukino uzahuza PSG Vs Auxerre.

PSG yatangaje ko imvune ya Messi idakanganye ku buryo agomba kugaragara mu mukino uzayihuza na Auxerre

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.