Abapolisi bagiye muri UNMISS bibukijwe ko bahagarariye u Rwanda.

7,304
Kwibuka30

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU III-5 ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), abibutsa ko bazaba batwaye ibendera ry’u Rwanda mu bikorwa byabo byabo byose bityo bagomba kuzaruhesha ishema.

Yabigarutseho ku Cyumweru taliki ya 6 Ugushyingo, mu muhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Iri tsinda riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Spéciose Dusabe, rigizwe n’abapolisi 160 barimo umubare munini w’abapolisikazi, bazakorera mu Murwa Mukuru Juba, aho biteganyijwe ko rizerekeza gusimbura irindi tsinda ryari rimazeyo igihe cy’umwaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Ugushyingo.

Ubwo yatangaga impanuro IGP Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro  kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga, abibutsa ko akazi bagiyemo gakomeye kandi gasaba imbaraga bitewe n’imiterere yako, bityo kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n’imyitwarire myiza.

Kwibuka30

Yagize ati: “Mwagize igihe gihagije cyo guhugurwa, mwiga amasomo atandukanye, abategura kuzakora akazi mugiyemo ko kubungabunga amahoro ari na yo mpamvu tunabaha impanuro kugira ngo muzabashe kuzuza neza inshingano zanyu.”

Yabibukije ko bagomba gushyira imbere akazi bakarangwa  n’indangagaciro nyarwanda, bakorera hamwe kandi birinda icyo ari cyo cyose cyahesha igihugu isura mbi.

Ati: “Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mugiyemo muhagarariye Igihugu cy’u Rwanda, murasabwa kwirinda icyarusiga icyasha. Ibi muzabigeraho ari uko murangwa n’indangagaciro nyarwanda n’umuco w’Igihugu kibatumye zirimo ikinyabupfura, kwihangana, kwitanga, kwicisha bugufi, kuvuga neza, kugira impuhwe, gukorera hamwe kandi mugafashanya mukorera mu cyerekezo kimwe.”

IGP Munyuza yabasabye kuzubaha abayobozi babayobora ndetse n’abandi bose bazahurira mu butumwa bagiyemo, bakubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda, bagafata neza ibikoresho kandi bagahora biyungura ubumenyi.

Basabwe kurangwa n’isuku haba ku mubiri n’aho bakorera, bakabungabunga ibidukikije kandi bagahora bazirikana gukora ibihesha isura nziza Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda 2 y’abapolisi muri Sudani y’Epfo, agizwe n’abapolisi 400.

Leave A Reply

Your email address will not be published.