AS Kigali nayo yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo

2,336
Kwibuka30

Ikipe ya AS Kigali imaze kwemeza amakuru y’uko ytandukanye n’uwari umutoza wayo Bwana Cassa Mbungo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo inkuru yabaye kimomo ko uwari umutoza w’ikipe ya AS Kigali yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyokipe y’abanyamujyi, bikaba ari ibintu byakozwe ku bwumvikane bw’impande zombi.

Kwibuka30

Bwana Andre Cassa Mbungo yakomeje gutegwa imitego inshuro nyinshi aho yagiye ahabwa imikino rukanaka akabwirwa ko natayitsinda azirukanwa.

Amakuru ava imbere mu ikipe ya ASKigali, aravuga ko imwe mu mpamvu zatumye Cassa yegura ku kazi ke, ari ikibazo cy’amaikoro iyo kipe imaze igihe irimo kuko ubu bivugwa ko amaezi amaze kuba atatu batazi icyitwa umushahara, ibyo bikaba bihabanye n’ibyo abandi bavuga kuko bo bavuga ko uyu mutoza atari gutanga umusaruro nk’uwo yari yitezweho mu ikipe.

Ikinyamakuru Indorerwamo.com cyaraye kigerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali ariko ntibyakunda, gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo ubuyobozi bwa AS Kigali bubinyujije ku rukuta rwa X ku cyahoze ari Twitter bwemeje ko koko iyo kipe imaze gutandukana na Cassa Mbungo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.