Munyenyezi Asaba Urukiko Gutesha Agaciro Inyandikomvugo y’Umushinja

1,646
Kwibuka30

Abanyamategeko bunganira mu mategeko Madamu Beatrice Munyenyezi barasaba urukiko rwisumbuye rwa Huye gutesha agaciro inyandikomvugo y’umwe mu bamushinja.

Uruhande rwa Madamu Beatrice Munyenyezi rurega ubushinjacyaha icyaha cy’inyandiko mpimbano ni rwo rwatangiranye ijambo rusobanura ibikubiye mu kirego cyarwo.

Umunyamategeko Bruce Bikotwa, umwe mu bunganira Munyenyezi yashingiye ku nyandiko mvugo yo kwirega, kwicuza , kwemera icyaha no gusaba imbabazi kwa Callixte Musoni ari na we mutangabuhamya w’ubushinjacyaha. Uyu ni na we avuga ko uruhande baburana rushingiraho.

Bikotwa yabwiye urukiko ko muri iyo nyandikomvugo y’umutangabuhamya ari ho ubushinjacyaha bwashingiye bukora icy yise gucura inyandiko mpimbano no kuzisesekaka mu nyandiko mvugo y’uyu mutangabuhamya. Yasobanuye ko ku rupapuro rwa kane rw’iyo nyandikomvugo hagaragara amakuru atandukanye n’ukuri umutangabuhamya yahaye urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya. Hari mu rubanza rwa Kapitepiteni Ildephonse Nizeyimana.

Bikotwa akavuga ko muri iyo nyandiko ubushinjacyaha bwongeyemo amazina atandukanye n’ari mu nyandikomvugo ishinja Munyenyezi. Ayo mazina avuga ko bongeyemo humvikanamo umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari n’abandi bumurega ko bafatanyije mu gukora ibyaha aburana ndetse na Callixte Musoni Ndagije.

Umunyamategeko Bikotwa akabwira umucamanza ko muri kopi y’inyandikomvugo yemeza ko ari iy’ukuri bigaragara ko Musoni yemeje abandi bantu batandukanye n’abagaragara ko bafatanyije gukora ibyaha. Akavuga ko biboneka ko muri iyo nyandiko ntaho Munyenyezi yigeze agaragara.

Kwibuka30

Kubw’umunyamategeko Bikotwa iki kimenyetso avuga ko ari impimbano yakoze n’ubushinjacyaha nta mikono iriho ya Musoni. Ni mu gihe inyandiko bita iy’ukuri ho hagaragara imikono ya Musoni n’ubwo nayo ari ftokopi. Uyu munyamategeko arikoma ubushinjacyaha ko bwahimbye ubuhamya bugamije kubuhuza n’ibyaha bumurega nyamara ntaho bihurira.

Felicien Gashema, undi munyamategeko wunganita Munyenyezi akavuga ko ibimenyetso bakuye mu rukiko mpuzamahanga ari byo by’ukuri. Kuri bo bakomeza gusaba urukiko ko iyo nyandiko itakoreshwa nk’ikimenyetso muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha nyuma yo kumva ibivugwa n’uruhande baburana bwabyamaganiye kure. Bwabwiye urukiko ko Callixte Musoni Ndagije we ubwe ku giti cye abyibwirije yatanze inyandiko mvugo y’ibyo yakoze agaragaza ibyo yemera kandi yakoze afatanyije na Béatrice Munyenyezi kandi ko ari kimwe mu bimenyetso banashingiyeho barega Munyenyezi.

Buravuga ko iyo nyandiko uruhande rwa Munyenyezi rwita iy’ukuri nta gihamya kibigaragaza. Barasanga bitashoboka gufata fotokopi bakayigereranya n’indi fotokopi na cyane ko no mu yo bita inyandiko y’ukuri na ho hari ahandikishije ikaramu.

Ubu bushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ari rwo rwihariye ububasha bwo kwemeza niba ikimenyetso bwatanze cyahura n’ukuri nk’uko biteganywa n’amategeko mu manza z’inshinjabyaha. Na bwo buravuga ko Kashi iri ku nyandiko yatanzwe n’uruhande bahanganye atari iy’urukiko rwa Arusha. Bwakomeje gushimangia ko inyandiko bwahaye urukiko ari iy’umutangabuhamya Musoni, bugasaba ko ikirego cyatanzwe na Munyenyezi n’abamwunganira nta shingiro gifite.

Barasaba uruiko ko uruhande baburana rwazazana ikimenyetso cyaba ari umwimerere kugira ngo urukiko ruzabone aho ruhera rugereranya inytandiko zombie, runatahure niba koko ari inyandiko mpimbano. Umucamanza agiye kwiherera azemeze niba ikirego cyatanzwe na Munyenyezi n’abamwunganira mu mategeko gifite cyangwa kidafite ishingiro.

Umucamanza azatangaza icyemezo mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa 12.

Leave A Reply

Your email address will not be published.