AS Kigali yongeye gutsinda Gasogi Utd amagambo ashira ivuga.

8,041
Kwibuka30

Ikipe ya AS Kigali yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinirwaga kuri Stade ya Kigali. AS Kigali yaherukaga gutsinda iyi kipe kuwa Kabiri ushize.

bitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ndekwe Bavakure Félix (27’, 58’) abyaje umusaruro imipira ibiri yahawe na Aboubakar Lawal, mu gihe igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Hassan Djibrine.

Rutahizamu wa Gasogi United, Hassan Djibrine Ibrahim yahise yuzuza ibitego 11 muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André yafashije iyi kipe gutsinda imikino ibiri yikurikiranya kuva yagirwa umutoza mukuru asimbuye Mike Hilary Mutebi.

Haruna Niyonzima ukina hagati mu kibuga ntabwo yari mu bakinnyi ba AS Kigali kuko yujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Bugingo Hakim na Ndabarasa Trésor nabo ntabwo bitabajwe mu bwugarizi bw’ikipe ya Gasogi United, bituma Hakizimana Abdul Karim abona umwanya.

Muri rusange wari umukino utari ku muvuduko wo hejuru nk’uko byari bimeze mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi mu gikombe cy’Amahoro.

Gasogi United yafunguye amazamu ku munota wa mbere biciye mu kwiba umugono abugarira ba AS Kigali, Malipangu Théodore ahereza umupira Djibrine Ibrahim Hassan atsinda igitego.

Nyuma y’iminota 26 nibwo Ndekwe Bavakure Félix yishyuriye AS Kigali ahawe umupira na Aboubakar Lawal. Basoza igice cya mbere banganya igitego 1-1.

Mbere y’uko batangira igice cya kabiri, umutoza wa Gasogi United yakoze impinduka akuramo Mbogo Ally yinjiza Kwizera Aimable mu bwugarizi.

Kwibuka30

Ukundi gusimbuza kwabaye mbere yo gutangira igice cya kabiri aho Mbarushimana Shaban yakuyemo Gyslain Armel, ashyiramo Moustapha Nsengiyumva.

AS Kigali yahinduye imikinire mu gice cya kabiri, igaragaza ko ishaka igitego biciye muri Niyibizi Ramadhan, Aboubakar Lawal na Sarpong Michael.

Umunaniro wa Hassan Djibrine washakiraga Gasogi United ibitego watumye asimburwa na Rugangazi Prosper mu minota icumi y’igice cya kabiri.

Izi mpinduka zahaye AS Kigali imbaraga zo gushaka uko bafatirana batangira gukina nta gihunga bahereye hagati kuri Kalisa Rachid, Mugheni Kakule Fabrice na Ndekwe Bavakure Félix.

Umukino mwiza abakinnyi ba AS Kigali bakinaga hagati watumye Aboubakar Lawal yongera kubona umupira yahaye Ndekwe Bavakure Félix atsinda igitego cya kabiri.

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André amaze kubona ko bamwe mu bakinnyi be bananiwe, yahise akuramo Ndekwe Bavakure Félix ashyiramo Niyonzima Olivier.

Iminota 10 ya nyuma, abakinnyi ba Gasogi United bakina hagati mu kibuga barimo Herron Scarla Berrian, Kaneza Augustin na Rugangazi Prosper bagize intege nke.

Ikipe ya AS Kigali byarangiye isaruye amanota atatu ihita igwiza amanota 40 mu mikino 25 ya shampiyona 2021/2022 , ifata umwanya wa kane.

AS Kigali na Gasogi United zizongera guhura kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gicurasi 2022 bakina umukino wo kwishyura wa kimwe cya kane cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, Bugesera FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Sadick Sulley ku munota wa 62 mu karere ka Bugesera.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.