Kayonza: Yatahuwe ko asambanya umukobwa w’imyaka 15 irondo rije kumufata asohokana umuhoro aracika

9,504
Kwibuka30
Kayonza : Abantu batatu bagerageje kwiyahura umwe muribo ahasiga ubuzima -  YEGOB

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yatahuwe ko asanzwe ararana umwana w’umukobwa w’imyaka 15 maze irondo rije kumufata asohokana umuhoro maze arabacika.

Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama, akagali ka Rusave mu mudugudu wa Seresi haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yacitse abanyerondo nyuma y’uko baje kumufata kubera ko ngo yaba yari amaze iminsi ararana akanasambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko.

Amakuru duhabwa na bamwe mu baturiye urugo rw’uwo musore, ngo ni uko uwo mwana w’umukobwa yari yaramugize nk’umugore kuko ngo yahararaga inshuro nyinshi bwacya uwo mwana w’umukobwa akajya ku ishuri kuko asanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Kwibuka30

Uwitwa Devotha yagize ati:”Nibyo rwose, uriya mwana w’umukobwa ntabwo mwibuka izina neza, ariko birazwi cyane hano ko yajyaga aza akarara hariya mu nzu y’uriya musore, wagira ngo ni umugore we, yahitaga abyuka mu gitondo akaraba akajya ku ishuri”

Uno mubyeyi yavuze ko abaturanyi aribo ubwabo bumvise bimaze kubarenga maze bahitmo kujya kuregera ubuyobozi bw’umudugudu nabwo bwahise bwohereza abanyerondo. Yagize ati:”Twanze kurebera igikorwa kibi nk’iki dukorerwa twe nk’ababyeyi, twabonye wa mwana w’umukobwa aje, duhamagara ababishinzwe nabo bohereza irondo, ariko kubw’umwaku umusore ngo yaje kubacika”

Ano makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Madame Pauline MUTUYIMANA yavuze ko nyuma y’uko abaturage bamenyesheje ubuyobozi ko wa mwana w’umukobwa yaje aribwo bahise bohereza irondo ngo ribacunge maze ribafatire mu cyuho, ariko undi ngo yaje kubimenya, asohokana umuhoro atangira gusatira abanyerondo ashaka kubatema, maze acika ubwo ariruka arabasiga.

Gitifu yakomeje avuga ko ari guhigwa bukware kandi ko hari icyizere kari bufatwe, yagize ati:” …ntawamenya ukuntu yabimenye, gusa mu gihe abanyerondo bari bakikije urugo, undi yasohokanye umuhoro, atangira kwataka abanyerondo ashaka kubatema, maze acika atyo, gusa hari icyizere ko ari bufatwe kuko ubona ko ari ikibazo cyahagurukije abaturage”

Comments are closed.