Asinah yahakanye ibyo kuba mu rukundo na Alto aha gasopo ibinyamakuru byose byamuvuzeho icyo gihuha

5,648

Umuhanzikazi Asinah Erra yigaramye ibyo kuba akundana n’umuhanzi Alto wari watangaje ko bombi bamaze amezi abiri bari mu rukundo.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, yagaragazaga umuhanzi Alto arebana akana ko mu jisho na Asinah babwirana amagambo y’urukundo.

Muri aya mashusho abagaragaza bafitanye urugwiro, Umuhanzi Alto abwiramo Asinah ko ari mwiza bihebuje, undi na we akamubwira ko ari mwiza kumurusha.

Umuhanzi Alto kandi anyuzamo akabwira Asinah ko amukunda undi akanga kugira icyo amusubiza [bimenyerewe ko iyo abantu bakundana umwe akabibwira undi na we amusubiza ko amukunda] ndetse akabisubiramo ariko undi akaryumaho.

Alto kandi yatangarije itangazamakuru ko ari mu rukundo na Asinah ndetse ko bamaze amezi abiri babyumva kimwe ndetse ko atitaye ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo.

Nyuma y’amasaha macye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Mutarama 2022, Asinah yahakanye ibyo kuba akundana na Alto ndetse ahita agaragaza umusore yihebeye.

Abinyujije kuri Instagram ye, Asinah yatangaje ko ibyatangajwe ari ibihuha ndetse ahita agaragaza umugabo avuga ko ari we yahariye ubuzima bwe.

Mu butumwa yanyijije kuri status ya Instagram, Asinah agira ibyo asaba Ibinyamakuru byose byanditse inkuru y’urukundo rwe na Alto.

Asinah yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi  w’umunye-Ghana Sarpong Micheal ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports ngo  nyuma yo gutandukana nawe  yabonye undi mukunzi ariko ngo ntabwo azongera kumwerekana kubera abakobwa bamugirira ishyari.

Asinah Erra yavuze impamvu atazongera kugaragaza umukunzi we mushya -  Teradig News

Assinah ari kumwe na michael Sarpong

Comments are closed.