AU yasabye Ethiopia na Sudan kugana inzira y’ibiganiro bakareka kurwana

10,777
Kwibuka30

Umukuru w’akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) yasabye ko habaho kwifata, ituze n’ibiganiro, mu gihe ubushyamirane bwo ku mupaka hagati ya Ethiopia na Sudan buri guteza inkeke yuko bushobora gufata indi ntera.

Mu itangazo, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ibi bihugu bibiri by’ibivandimwe bikwiye gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro.
Abasirikare ba Ethiopia n’abasirikare ba Sudan barwaniye mu karere ko ku mupaka buri gihugu kivuga ko ari akacyo ka al-Fashaga.

Ni nyuma yuko Sudan ishinje Ethiopia gufata, kwica no kumurika ku karubanda imirambo y’abasirikare bayo barindwi n’umusivile w’Umunya-Sudan mu mpera z’icyumweru gishize. Ni ikirego Ethiopia yahakanye.

Kwibuka30

Ku wa kabiri, Sudan yavuze ko yisubije ibice by’ubutaka bwayo byari byafashwe n’igisirikare cya Ethiopia.

Agace ka al-Fashaga ni ho akarere ka Amhara ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Ethiopia gahurira na leta ya Gedaref, hakaba ari ikigega ku biribwa muri Sudan.

Ako gace kamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri ruhande ruvuga ko ari akarwo. Mugihe ariko ubushyamirane bwiyongereye mu mwaka ushize, ubwo hakomeje kugenda hatangazwa ko habayeho gukozanyaho hagati y’ibihugu byombi.

Comments are closed.