Sudan yatangije intambara kuri Ethiopia

10,133

Nyuma y’aho Sudan ivuze ko Ethiopia yarashe abasirikare bayo, icyo gihugu cya cyamaze gutangaza ko kigiye mu ntambara na Ethiopia.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa igihugu cya Sudan kivuze ko Leta ya Etiyopiya yarashe abasirikare bayo ku mupaka utandukanya ibyo bihugu byombi, igihugu cya Sudan cyatangaje ko kigiye gutangira kurasa ibisasu biremereye mu gihugu cya Etiyopiya mu duce duturiye umupaka.

Ibi bibaye na none nyuma y’aho igihugu cya Sudan gihamagaje ambasaderi wayo muri Etiyopiya, ndetse n’uwa Etiyopiya muri Sudan ahamagazwa na Leta ya sudan ngo atange ibisobanuro ku makosa n’ubwicanyi bwakozwe n’ingabo z’igihugu cye.

Abakurikiranira hafi ibyo bihugu byombi, bemeza ko ku munsi w’ejo kuwa kabiri taliki ya 28 Kamena 2022, igihugu cya Sudan cyamishe urufaya rw’amasasu muri Ethiopia mu duce duturiye umupaka, ndetse ifata n’agace ka Jabal Kala al Laban nako gaturiye umupaka.

Ubusanzwe Ethiopia na Sudan basanzwe bafitanye amakimbiranye ashingiye ku butaka bwa El-Fashaga bungana na 250 km² , ndetse mu byumweru bishize ahabayeho gushyamirana kwahitanye ubuzima bwa benshi, abandi barakomereka barimo abaturage bahinga ubwo butaka.

Ku ya 15 Ukuboza 2021, nabwo ibibazo byafashe indi ntera ubwo abasirikari ba Soudan bari ku burinzi nijoro baguye mu gico cy’ingabo z’abanya-Ethiopia, bigatuma bane barimo umusirikari mukuru bapfa, abagera kuri 20 barakomereka.

Ingabo za Sudan zahise zisezeranya kuzihorera. Ku ya 28 Ukuboza umusilikari mukuru muri iki gihugu yatangaje ko bari kugenzura ako gace kose kari mu biganza by’ingabo za Ethiopia.

Uretse ibi bihe kandi hashize imyaka myinshi ibi bihugu byombi bihanganye ndetse hari n’ikibazo gishingiye ku rugomera Ethiopia yubatse ku mugenzi wa Nil.

Comments are closed.