DRC: Kiliziya Gatolika yasabye Perezida Tshisekedi gusubira mu biganiro na M23

14,986
Kwibuka30

Inama nkuru y’Abepisikopi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yasabye Leta ya Kinshasa kwemera ibiganiro na M23 mu rwego rwo guhosha intambara mu burasirazuba bw’igihugu.

Nk’uko itangazo ryasinyweho n’umuvugizi w’iri huriro Mgr  Donatien Nshole ribivuga , avuga ko ikintu cyonyine cyakemura ikibazo kiri hagati ya Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo, M23 n’u Rwanda ari ibiganiro.

Mgr Nshole avuga ko Kiliziya yitandukanije na bamwe mu bihaye Imana bayo bagiye bifatanya na Leta mu gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, yagize ati:”Hari abashinja CENCO kwivanga muri Politiki, Ibi biravugwa ariko ukuri kuriho ni uko ijwi ryacu rikwiye gukoreshwa hagamijwe guhagarika urugomo n’akaduruvayo mu burasirazuba bw’Igihugu. Guhohotera abantu sibyo byaha bagenzi bacu amahoro”

Kwibuka30

Mgr Nshole avuga ko yizeye ko ibiganiro bizahuza FARDC na M23 aribyo bizatanga igisubizo ku bibazo byose igihugu cyabo kiri guhura nabyo.

Mu minsi ishize, nibwo umuyobozi wa Diyosezi ya Butembo Sikuli Paluku yavuze ibyatunguye benshi aho yavuze ko atumva ukuntu agahugu nk’u Rwanda karutwa na Diyosezi ayobora(Butembo) kahangayikisha igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kijya kunganya ubunini n’umugabane wose.

Ibi abenshi mu bumvise ibyavuzwe n’uyu mugabo babifashe nko kwishyiramo u Rwanda no kugaragaza uruhande abogamiyeho nyamara inzego zibishinzwe zitaremeza nyirabayazana w’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

Comments are closed.