Ba banyarwanda baherutse kwirukanwa muri Niger, Tanzaniya nayo yanze kubakira.

6,494
Col Nsengiyumva uvuka i Mulenge yaba aherutse gutoroka  igisikare ajya kwihuza na Twirwaneho ya Col Makanika?

Leta ya Tanzania yanze ikifuzo ndetse ivugako itazubahiriza  icyemezo cy’Umucamanza w’Urwego rwasigaye rurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha wari wifuje  ko Abanyarwanda 8 baheruka kwirukanwa na Niger basubizwa  i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uru Rwego.

Amakuru yo kwizerwa agera kuri Rwandatribune dukesha iyi nkuru yemeza ko impamvu nyamukuru yatumye Tanzania yanga kwakira aba Banyarwanda ngo ari uko  Tanzaniya itifuza   ko aba bagabo bongera kumara igihe kirekire muri iki gihugu bituma ubuyobozi bw’iki gihugu bwanga   icyemezo cy’umucamanza wifuzaga ko basubizwa Arusha muri Tanzania kuko umucamanza Chondo Masanche atigeze agaragariza ubutegetsi bwa Tanzaniya igihe  nyacyo abo Banyarwanda bazahamara, Ibi bikaba bishimangira ikifuzo cya Tanzania cyo kuba   itifuza kubacumbikira igihe kirerekire.

Abo ni Major Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Lt Col Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Lt Col Alphonse Nteziryayo, André Ntagerura, Lt Col Tharcisse Muvunyi, na Capt Innocent Sagahutu, .

 Babiri muri bo bahoze ari ba Minisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bari abasirikare bakuru, tutibagiwe Protais Zigiranyirazo, Musaza wa Agatha Kanziga akaba umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal.

Bamwe bakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barangiza ibihano byabo mugihe hari n’abandi bagizwe abere ariko kuva barekurwa bakaba bakomeje kuguma mugihirahiro kuko ibihugu byose bifuje kujya guturamo nyuma yo kurangiza ibihano byanze kubakira.

Aba kandi baheruka kwirukanwa na Niger aho iki gihugu cyo cyavuze ko impamvu cyahisemo gufata iki   cyemezo zishingiye kuri Diporomasi.

Tariki 8 Gashyantare 2022 nibwo Umucamanza w’Urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yategetse ko Abanyarwanda umunani bari baroherejwe n’uru rukiko mu gihugu cya Niger basubizwa muri Tanzania nyuma yaho Niger ifashe icyemezo cyo kubirukana.

N’ubwo bimeze gutyo ariko Leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko yiteguye kwakira abo Banyarwanda  mu gihe baba babyifuje ariko bo bagatsemba bavugako batifuza kuza mu Rwanda. Imapamvu ngo bakaba batinya ko bakurikiranwa n’ubutabera bw’uRwanda kubera ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo binyuze ku muvugizi wungirije wa Leta Y’uRwanda Allain Mukurarinda ,u Rwanda rwakuyeho izo mpungenge ruvugako rutaburanisha umuntu ku byaha yamaze gukatirwa kandi yaranarangije ibihano

Comments are closed.