Ba banyeshuli bagaragaye baca amakaye nyuma y’uko bashoje amashuli, urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka itanu.
Ba banyeshuli bigeze kugaragara baca amakayi bakanangiza bimwe mu bikorwaremezo by’ikigo bigagamo, baraye bahamijwe ibyaha n’urukiko bakatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 buri umwe.
Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero, kuri uyu wa kane taliki ya 30 Ukuboza 2021 rwaraye ruhamaje ibyaha bibiri aribyo gusenya inyubako utari nyirayo n’ibyo kwangiza ikintu cy’undi abanyeshuri batandatu b’ikigo cy’amashuli yisumbuye cya ESECOM maze bahanishwa buri umwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Ibi byaha bano banyeshuli baraye bahamijwe babikoze ubwo umwaka w’amashuli wa 2020-2021 wasozwaga maze bagaragara bari guca amakaye bigiyemo n’imyenda y’ishuli bambaraga, biyandika ku myenda, ndetse bari no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo by’ikigo bigagamo ubwo barimo bishimira ko bashoje amashuli yisumbuye.
Ababyeyi baratakambira urukiko guca inkoni izamba bagasaba Perezida Kagame kubarengera.
Nyuma y’aho urukiko rwanzuye ko bano bana bahamijwe n’ibyaha ndetse bagatirwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse bagacibwa n’ihazabu ya miliyoni 5 buri umwe, ababyeyi babo barasanga bano bana barigirijweho nkana, ku buryo basanga barahawe igihano gikabije bagatakambira urukiko ko rwaca inkoni izamba ndetse bagasaba Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kubarengera kuko amezi atanu yose bamaze mu buroko bafunzwe bakuyemo isomo.
Umwe mu babyeyi b’aba bana yagize ati:“Mu by’ukuri ntabwo twahangana n’ibyemezo by’urukiko kuko n’ubundi abana bacu bakosheje, barangije ndetse bitwara nabi, ariko na none ntekereza ko urukiko rwakabije mu kubahana, biriya byaha abana bakoze ntabwo ari ibyaha by’ubugome, ikindi kandi aho bangije twarahasanye ku bwumvikane bw’ikigo bigagamo natwe nk’ababyeyi b’abana”
Undi ati:”Koko imyaka itanu urayikatira umwana w’ingimbi ukirangiza amashuli ye yisumbuye, ari gutegura kubaka ubuzima bwe hejuru y’icyaha nk’icyo kitarimo ubundi bugome, ukayivuga utitaye ku kamaro bano bana bari kuzamarira igihugu?! Rwose nubwo ntazi amategeko, ariko hano ndabona harimo gukabya“
Umubyeyi akaba n’umurezi witwa NDAGIJE NEPO ariko udafite umwana muri abo baraye bakatiwe yagize ati:”Nta cyaha cy’ubugome bano bana bakoze, nta muntu bakomerekeje cyangwa bice, iki gihano kirakabije pe, nubwo bakabije bagaca amakaye, n’ibindi ariko ni ibisanzwe ku bana barangije amashuli, baraserebura, bariya bafashwe ni abo camera zanyu mwebwe abanyamakuru zabonye, sinzi niba umucamanza wabakatiye ari umubyeyi koko yakwishimira ko umwana we urangije humanites yakatirwa icyo gifungo maze agasiribanga ejo he hazaza, rwose barakosheje ariko amezi atanu nayo bafunzwe ni menshi, arahagije nibace inkoni izamba”
Ababyeyi b’aba bana bose bahuriza ku kintu cyo gusaba Urukiko ko rwarekura aba bana kuko ameze atanu yose bamaze mu buroko bavanyemo isomo rikomeye, maze abana bakajya gukomeza ubuzima bwabo, ndetse bakanatakambira Perezida wa Repubulika mu bushishozi n’ubudahangarwa bwe guha imbabazi bano bana n’ubwo bwose bakoze ibyaha.
Ibi byaha bahamijwe babikoze ku wa 29 Nyakanga 2021 ahagana saa mbili n’igice z’umugoroba (20h30pm), bibera ku ishuri rya ESECOM Rucano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero ahakorerwaga ibizamini bya Leta.
Nyuma y’uko ibi bibaye aba banyeshuri bajyanywe kurazwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero maze bucyeye abari bafite ibizamini bajya kubikora, gusa tariki ya 31 Nyakanga 2021 nyuma y’iminsi ibiri bibaye bongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB maze bakorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Nyuma y’uko dosiye ishyikirjwe Ubushinjacyaha aba bana bajyanywe gufungirwa mu Karere ka Rubavu muri gereza ya Nyakiriba, maze Urukiko rwanzura ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Gisenyi, ku itariki 14 Nzeri 2021 aba banyeshuri baraburanishijwe ariko ubwo urubanza rwasomwaga umwanzuro wakomeje kuba uwo kubafunga ariko nta minsi batanze.
Gusa Urukiko Rukuru rwa Rubavu mu myanzuro yarwo harimo ko urubanza rugomba kuburanishwa ruhereye mu mizi ndetse aba banyeshuri bagasubizwa mu Karere ka Ngororero aho ibyaha byakorewe.
Nyuma y’igihe bafunzwe urubanza rusubiye kuburanishwa mu mizi mu Karere ka Ngororero, ku itariki ya 8 Ukuboza 2021 urukiko rwongeye kuburanisha urubanza, maze kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ukuboza 2021 saa yine z’amanywa (10h00am), Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rubahamya ibyaha bashinjwa.
Maze aba banyeshuri bose uko ari batandatu urukiko rubahamwa ibyaha byo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi. Rutegeka ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itanu (5) ndetse bakanishyura ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Comments are closed.