Ba banyeshuri 6 bari barakatiwe imyaka 5 barekuwe

7,512

Abanyeshuri batanu bari barakatiwe gufungwa imyaka itanu urukiko rwabagabanyirije bararekurwa.

Inkuru y’aba banyeshuri bishimiye ko barangije ibizamini bya leta bakangiza hamwe mu ho bari bacumbitse yamenyekane muri Nyakanga 2021, aho bahise batabwa muri yombi bagafungwa.

Tariki 30 Ukuboza 2021,nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwanzuye ko aba banyeshuri batandatu bafungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Nyuma y’uyu mwanzuro ababyeyi baratakambye bavuga ko urukiko rwabahannye rwihanukiriye kuko ibyo bakoze babikoze bya cyana ndetse baranarishye ibyangijwe, icyo gihe bahise bajuririra icyemezo cy’urukiko.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022, urukiko nibwo rwasomye umwanzuro ku bujurire by’aba banyeshuri, maze aba banyeshuri bahanishwa igifungo cy’amezi atanu abandi bahanishwa gufungwa amezi ane aho bagomba guhita barekurwa kuko bari barengeje aya mezi bafunze.

Urukiko rukimara gusoma uyu mwanzuro ku Bujurire, UMUSEKE dukesha iyi nkuru waganiriye na bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri maze bavuga ko bishimiye ko ubutabera bukoze akazi kabwo bukaba burekuye abana babo.

Umukazi Marie Chantal umubyeyi wa Mwizerwa Adolphe yavuze ko basazwe n’ibyishimo ku buryo batabona uko babivuga.

Yagize ati “Icyemezo cy’Urukiko twacyakiriye neza n’ibyishimo byinshi, twabyine ntiwabyumva kuko ubutabera bwakoze umurimo wabwo neza. Ntituzi uko byari byagenze ngo bahanwe bihanukiriye kuko icyaha bakoze kitari kijyanye n’ikosa bakoze ariko ubu rwose twishimye. Ubu umwana wanjye agiye gukomeza kwiga kuko amezi ane n’atanu n’ane ntabwo abakumira gukora muri leta nk’uwakatiwe amezi atandatu.”

Ibi byishimo abisangiye na Umutesi Clemantine, mushiki wa Emmanuel Mahoro wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi.

Ati “Nabyinnye, nishimye nshima Imana mbese byandenze, turashimira n’ubuyobozi n’ubutabera n’abandi bose badusangeye none abana bakaba bafunguwe. Amezi arindwi bari bamaze bafunze twumvaga bagiye kubuzwa amahirwe yabo burundu kuko imyaka itanu bari bakatiwe ni myinshi.”

Nabucyera Josiane wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Kalisimbi, akaba umubyeyi wa Ndayishimiye Samwel nawe akamwenyu ni kose.

Ati “Twabyakiriye neza cyane, cyane, cyane ariko, numvaga mbabajwe n’ukuntu umwana wanjye amashuri yize agiye guta agaciro, nk’ubu umwana wanjye numvaga mpangayikishijwe nawe kuko asanzwe agira ikibazo cy’isukari kuko ubuzima bwa gereza ntibuba bworoshye. Ubuyobozi bwarakoze cyane kandi turishimye.”

Aba banyeshuri uko ari batandatu bigaga mu ishuri ry’imyuga rya ESCOM Rucano rihereye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, ibyaha baregwaga babikoze tariki 29 Nyakanga 2021 ahagana saa mbili n’igice cy’umugoroba ubwo bishimiraga ko basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ikirahure cy’urugo rw’aho baryama, isaso y’igitanda n’aho bari basenye ku rugo, ababyeyi ku bufatanye n’ishuri babaze ibyangijwe birihwa amafaranga agera ku bihumbi 50 Frw.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Werurwe 2022, aribwo aba banyeshuri bafungurwa bagataha kuko igihano bahawe bakirangije.

Comments are closed.