Nigeria: Abagera kuri 63 bishwe n’abitwaje intwaro

3,564
Kwibuka30

Amakuru ava mu leta ya Kebbi iri majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria avuga ko abitwaje intwaro bari kuri mapikipiki bishe abagera kuri 63 mu gace ka Zuru mu gitero cyo mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Umuyobozi w’umudugudu wa Takita. Umaru Garba, yabwiye BBC ko abo bishwe bose bari mu marondo yari ashinzwe guhiga abitwaje intwaro.

Ubu ni bumwe mu bwicanyi bukorewe amarondo yashyizweho n’abaturage kugira ngo bahangane n’amabandi yitwaje intwaro mu majyaruhuru y’igihugu.

Kwibuka30

Nyuma yo kwica abanyerondo, izi nyeshyamba zasahuye amatungo, zinashimuta abantu muri iki gitero.

Umuyobozi w’abanyerondo yavuze ko abishwe bose bashyinguwe ejo kuwa mbere.

Abaturage bavuga kandi umubare munini w’abagabye igitero nabo bapfiriye muri iyo mirwano.

Amabandi yitwaje intwaro akunze kwibasira amajyaruguru ya Nigeria akica abaturage, agashimuta abandi ndetse akaniba amatungo.

Comments are closed.