Hamenyekanye ibisabwa ku bacancuro b’Abanyafrika bifuza kujya gufasha Ukraine

7,422
Kwibuka30
Guerre en Ukraine : regard de part et d'autre de la frontière | Guerre en  Ukraine | Radio-Canada.ca

Ambasaderi wa Ukraine muri Nigeria yatangaje ko abanyafrika b’abacancuro bifuza kujya gufasha Ukraine bagomba kubanza gutanga amadorari 1000.

Mu cyumweru gishize nibwo ambasade ya Ukraine mu gihugu cya Senegal yatangaje ko iri gushakisha abacancuro b’Abanyafrika bifuza kujya muri Ukraine bagafasha abasirikare b’icyo gihugu guhangana n’amabombe igihugu cy’Uburusiya gikomeje kumisha muri icyo gihugu, ni itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Facebook, ariko bihita byamaganwa na ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Senegal ndetse bategeka Amabsaderi gusiba ubwo butumwa.

Kwibuka30

N’ubwo bimeze bityo, benshi mu Banyafrika bamaze kugaragaza ubushake bwo kujya gukorera amafranga muri Ukraine ku buryo hari amakuru avuga ko hari Abanyafrika bamaze kwandika basaba kwemererwa kujya muri Ukraine.

Ambasaderi wa Ukraine muri Nijeria yameje ayo makuru ariko avuga ko kugira ngo ubusabe bwemerwe ari uko ubishaka atanga amadorari 1000, amafranga arenzeho gato miliyoni y’amafranga y’u Rwanda. Umuvugizi wa Ambasaderi wa Ukraine muri Nijeriya yemeje ayo makuru, yagize ati:”Nibyo koko kugeza ubu tumaze kubona abakorerabushake benshi bifuza kujya muri Ukraine bakadufasha guhangana na Ukraine, ariko ntabwo bapfa kugenda batyo, abifuza kujyayo bagomba kubanza gutanga 1000$ harimo amafranga ya visa ndetse na tike y’indege” Uwo munyacyubahiro yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo atari ibintu byoroshye kuko inzira y’ikirere cya Ukraine ifunze.

Benshi bemeza ko impamvu iri gutuma Abanyafrika benshi bifuza kujya gutabara muri Ukraine, igihugu abandi bose batinye, ari ikibazo cy’ubushomeri n’akazi kabuze ku mugabane wa Afrika.

Comments are closed.