Ba bayobozi bashinjwaga kurya ibya rubanda batangiye kwegura ku mirimo

2,037

Bamwe muri ba bayobozi bashinjwa kurya utwa rubanda batangiye kwandika inzandiko zo kwegura ku myanya bari bafite.

Nyuma y’aho bamwe mu bakozi b’Uturere dutandukanye batangiye gukurikiranwaho icyaha cyo kurya amafaranga ya rubanda binyuze mu kubarira amafaranga y’ingurane ku butaka bwabo, kuri ubu bawe muri bo batangiye kwegura ku mirimo yabo.

Abavugwa ko bamaze kwegura kugeza ubu harimo Bwana Bizumuremyi Al Bashir, uyu yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, harimo kandi n’uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange(DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey n’abandi Bayobozi bane (4), aba bose bakaba bashinjwa kuba barahaye amafaranga y’ingurane z’ubutaka abaturage ba baringa aho kuyaha abo yari agenewe.

Biravugwa ko aba bose uko ari batandatu, bose bahuriye ku cyaha kimwe cyo kunyereza amafaranga y’ingurane kandi ngo bakaba barigeze no kugifungirwa,  baza  gufungurwa by’agateganyo.

Muri abo bayobozi  bandi  banditse basezera ku mirimo harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imali mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo(One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga,  Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi bose banditse basezera ku kazi.

Amakuru akomeza avuga ko  abo bose bahoze bakorera mu Karere ka Rulindo bamwe baza guhabwa ‘mutation’ mu buryo butumvikana, bamwe  bohorezwa mu turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi, bikavugwa ko ababahaye iyo mutation  bashakaga kuzimanganya ibimenyetso by’inyereza ry’amafaranga y’ingurane z’abaturage bashinjwa gusangira no kunyereza.

Uwatanze ayo makuru ariko utashimye ko amazina ye atangazwa yagize ati:“Bose bahuriye kuri dosiye imwe,  kuko bahaye amafaranga y’ingurane abaturage batayagenewe kandi batari ku rutonde rw’abagombaga kuyahabwa, bikavugwa ko iyo myirondoro y’abahawe ayo mafaranga ari baringa kuko abayahawe nta butaka bahafite.”

Bikavugwa kandi ko “abagombaga kuyahabwa bahafite ubutaka  batigeze bayabona  kuko bazaga kuyishyuza mu Karere, bakabwirwa  ko bayabonye.

N’ubwo bimeze bitya, nta rwego na rumwe rwari rwemeza iby’aya makuru, ku murongo wa terefoni twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ariko banga kugira icyo babivugaho, ndetse n’Akarere ka Rulindo kirinze kugira icyo kavuga kuri ano makuru.

Comments are closed.