Ba Guverineri GASANA Emmanuel na GATABAZI JMV nabo bubikiwe imbehe

14,168

Prezida wa Republika amaze gukura ku myanya yabo ba Guverineri Emmanuel GASANA wayoboraga intara y’Amagepfo na GATABAZI JMV wayoboraga intara y’amajyaruguru

Prezida wa Republika Paul KAGAME amaze gukura ku myanya yabo ba Guverineri Emmanuel GASANA wari usanzwe uyobora intara y’amagepfo na Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney wayoboraga intara y’amajyaruguru.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na ministre w’intebe Nyakubahwa Edouard Nduhungireho, nyakubahwa Prezida ntiyavuze impamvu, gusa yavuze ko hari ibiri kubakurikiranwaho.

Bwana Emmanuel GASANA Yagizwe Guverineri w’intara y’amagepfo ku italiki 18 Ukwakira 2018 asimbuye Madame Mureshyankwano Marie Rose ku buyobozi bw’iyo ntara. Kugeza ubu nta mpamvu nyayo y’ihagarika ku mirimo y’abo bagabo bombi.

Comments are closed.