Kiyovu Sport ikomeje gukora mu jisho rya Mukeba wayo Rayon Sport

8,970
Kwibuka30

Nyuma yo gusinyisha Eric IRAMBONA, Kimenyi Yves nawe wari umunyezamu wa Rayon, yayiteye umugongo yerekeza muri Kiyovu. (Photo:igihe.com)

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Kiyovu Sport isinyishije uwari myugariro wa Rayon Sport Bwana Eric IRAMBONA, kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Gicurasi, iyo kipe ya Kiyovu Sport yongeye isinyishije n’uwari umunyezamu wayo Bwana Kimenyi Yves aho impande zombi zagiranye a masezerano y’imyaka 2, Yves akaba aguzwe miliyoni 10 nyuma y’aho Polisi FC yamuhaga miliyoni 9.

Kimenyi yves yageze mu ikipe ya Rayon Sport mu mwaka wa 2019 avuye muri APR FC, Rayon Sport imusinyisha amasezerano yo kuyikinira kuri miliyoni 8 ariko ikaba yaramuhaye 2 gusa ubu ikaba yari imusigayemo miliyoni 6 zose.

Kimenyi yves ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, biravugwa ko ari umwe mu bakinnyi Bwana Olivier KAREKEZI yasabye ubuyobozi bwa Kiyovu Sport mu gihe byitezwe ko nawe ya za gutoza iyo kipe yitoreza ku Mumena mu gihe cyose ingendo zo hanze y’igihugu zafungurwa.

Kwibuka30

Icyo bamwe mu bafana ba Rayon Sport bavuga

Benshi mu bafana ba Rayon Sport barasanga ikipe yabo iri gusenyuka mu gihe ubuyobozi buhugiye mu makimbirane ajyanye n’ugomba kuyobora iyi kipe ikunzwe na rubanda, mu gihe iyo kipe iri muri ibyo bibazo andi nayo akaba ari mu kwiyubaka. Umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sport yagize ati:”…buhugiye mu by’imyanya gusa, nyamara Mukeba we ari kwiyubaka ari nako akomeje kudutwara abakinnyi, bave mu matiku yabo bubake ikipe”

Ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi mu makimbirane y’ubuyobozi aho akanama kayobora umuryango wa Rayon Sport ka vuga ko kahagaritse uwari prezida wa Rayon Sport Bwana Sadate MUNYAKAZI na komite ye yose, mu gihe we avuga ko abo bamwirukanye batabifitiye ubushobozi ndetse we asanga ari nko kwikinisha.

Munyakazi sadate arasanga abamweguje ku buyobozi basa nk’abikinisha

Nyamara uko biri kose benshi mu bakunzi b’iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda barasanga imikorere nk’iyi uzashyira ikipe ahaga ndetse bamwe baravuga ko bazakanguka basanga nta kipe Ihari bose barigendeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.